Gukura i Huye ibyicaro by’ibigo bica intege abahashoye imari
Hashize iminsi abatuye Akarere ka Huye bibaza uko umujyi wabo uzamera kuko ibyicaro by’ibigo bimwe na bimwe byahakoreraga byimuriwe i Kigali.
Mu nama RGB yagiranye n’Abanyehuye ku wa 16 Ukwakira 2015, nk’umwe mu mijyi ya kabiri nyuma ya Kigali, hagaragajwe ko hari indi mijyi igenda ica kuri Huye, hanyuma na bo berekana ko gukomeza kwimurira i Kigali ibigo byahakoreraga biri mu bica intege abahashoye imari.

Cyakora, basobanuriwe ko imijyi yindi igenda izamuka atari uko iba ifite ibyo bigo, bityo n’Abanyehuye bakaba bagomba gushakisha ibindi bashingiraho mu kwiteza imbere.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Anastase Shyaka, ati “Niba hari ibigo bigiye hagombye kuba ibindi bivuka, noneho ntibibe inzitizi z’iterambere, ahubwo bikabyara andi mahirwe haba ku bikorera no ku zindi nzego.”
Nubwo bavuga ko Huye isubira nyuma kubera ibigo bigenda byimurirwa i Kigali ariko, Cyprien Mutwarasibo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Ubukungu avuga ko bafite amahirwe andi mahirwe menshi y’ibyabateza imbere.
Agira ati “Dufite hegitari 50 zagenewe kubakamo inganda. Umujyi wacu ni ihuriro ry’abaturuka muri Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe n’ahandi. Gare yacu na yo ishobora kwakira abantu ibihumbi 10 bayinyuramo ku munsi, abo bose bashobora guhahira iwacu.”

Mu bindi, uyu muyobozi avuga byashingirwaho mu gushora imari i Huye harimo kuba hari stade ebyiri nziza zizanifashishwa mu gihe cy’imikino ya CAN izaba muri Mutarama 2016, no kuba i Huye hashobora kubera imikino itandukanye nk’uko byagaragaye mu yahuje abanyeshuri bo muri EAC mu minsi yashize.
Akarere ka Huye kandi ngo karimo kaminuza eshanu ndetse n’ibigo by’amashuri birimo abanyeshuri batari bakeya, kakagira n’amahoteri n’amaresitora ashobora kwakira abantu bagera ku 1000.
Gusa, Mutwarasibo avuga ko uretse imbaraga bagiye gushyira mu gutuma iterambere ryihuta bafatanyije n’abikorera, n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukwiye kuzajya butekereza ku mijyi yindi itari Kigali mu kwakira nk’inama n’imikino, mu rwego rwo kuzamura abahashoye imari.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Which article is this! Uratangira uvuga ngo kwimura ibyicaro by’ibigo, none inkuru ntigaragaza ingero z’ibigo byimuwe. Please subiramo inkuru wongeremo ibyo bigo cyangwa uhindure umutwe wayo.