Stromae yashyikirijwe igihembo cye cya Salax Awards

Umuhanzi Stromae arashyize ashyikirizwa igihembo cye yegukanye mu marushanwa ya Salax Awards nyuma y’igihe kirenga umwaka akegukanye, hibazwa uburyo azabasha kugihabwa.

Paul Van Haver wamenyekanye ku izina rya Stromae, ni umuhanzi w’icyamamare ku Mugabane w’Uburayi, wamenyekanye cyane muri Amerika n’ahandi akaba ari Umubiligi ukomoka ku Munyarwanda n’Umubiligikazi.

Stromae ashyikirizwa igihembo cy'umuhanzi wo muri Diaspora wahize abandi muri Salax Award 2014.
Stromae ashyikirizwa igihembo cy’umuhanzi wo muri Diaspora wahize abandi muri Salax Award 2014.

Muri 2014 yahawe igihembo cya Salax Awards ahigitse bagenzi be The Ben, Meddy, Ben Kayiranga na K8 Kavuyo bari hamwe mu cyiciro cy’Umuhanzi wa Diaspora.

Mu gihe hatangwaga ibyo bihembo bya Salax Awards muri Werurwe 2014, Stromae ntiyigeze ahagaragara nk’umuhanzi wahatanaga ndetse nta n’uwigeze aza gufata icyo gihembo cye mu mwanya we nk’uwo yatumye.

Ubwo haburaga ujya kwakira igihembo cye mu gihe yahamagarwaga, umunyamakuru Nzeyimana Lucky yahise ajya kugifata arakimubikira, ariko kuva icyo gihe yahoraga yibaza uburyo azakimushyikiriza akabura igisubizo.

Mu nama Stroame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2015, ubwo byari mu mwanya wo kubaza ibibazo, ni bwo uyu munyamakuru Lucky yaboneyeho kubaza Stromae uburyo yazamushyikiriza igihembo cye amaze umwaka amubikiye, maze Stromae nta gutinda ahita amubaza niba yaba yakizanye ngo akimuhe undi ahita aboneraho kukimuha.

Ibi bikaba byashimishije cyane yaba abatanze igihembo aribo Lucky Nzeyimana ndetse na Mike Karangwa umwe mubagize Ikirezi Group ndetse na Stromae wacyakiriye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka