Imibare ituruka mu Karere ka Burera igaragaza ko abana 26 ari bo bagwingiye kubera ikibazo cy’imirire mibi bagize kuva bakivuka.
Manzi James uzwi nka Humble Jizzo akaba umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, arahakana yivuye inyuma ubutinganyi burimo kumuvugwaho.
Munderere Léontine, wo mu Mudugudu wa Bugaba, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, yabyaye umwana amujugunya mu musarani, akurwamo n’abaturanyi nyuma y’iminsi irindwi.
Abavunjayi bo mu Mujyi wa Gisenyi bakora mu buryo bwemewe n’amategeko ngo babangamiwe n’akajagari baterwa n’abakora ako kazi rwihishwa bagatuma bahomba.
Abafite ubumuga biganjemo abana batabashaga kwigenza bagera ku 10, bahawe insimburangingo z’amagare, bakavuga ko azabafasha kugera aho abandi bari.
Abitabiriye inama Nyafurika y’Abagiraneza yaberaga i Kigali, barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, barasaba isi kugira ubuntu.
Ubukungu bwa Afrika bushingiye ku baturage bayo ari yo mpamvu ibitekerezo byabo bigomba kubahwa, ntibagakenerwe n’abashaka amajwi mu matora gusa.
Abitandukanjije n’abacengezi bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, baravuga ko batazongera kwibona mu moko yatandukanyije Abanyarwanda.
Mu kagari ka Gihira mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro hatoraguwe igisasu cya gerenade gifatwa kitaraturika.
Umusore w’imyaka 24 yatemye umugabo w’imyaka 35 mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango muri Rutsiro ubu akaba agishakishwa kuko yahise atoroka.
Ababyeyi bo mu karere ka Rutsiro barasabwa kuzigamira abana babyara kugira ngo bazagire ahazaza heza habo bamaze gusaza.
Pasiteri Ndagijimana Emmanuel yemeye guha amakoperetive n’amatsinda yakoreraga ibikorwa ku butaka bw’itorero ry’Ababatisita imitungo yabo yiyandikishijeho y’ahazubakwa ikibuga cy’indege.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yatangaje ko Nsengiyumva Albert wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakuwe kuri uyu mwanya.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke barasaba ko amapoto y’amashanyarazi ashaje yasimbuzwa kugira ngo atazateza impanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bukorerwa mu Karere bubangamiye imibereho myiza y’abimurwa ahacukurwa.
Nubwo igiciro cya kawa gihindagurika bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze, abahinzi batangaza ko kitarahwana n’imirimo baba bakoreye kawa.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ifumbire yo ku birundo ari iyo ibunganira kuko badafite ubushobi bwo kugura “mva ruganda”.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2015, abajura birukankije DASSO warindaga ku Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare batwara televizeri na dekoderi.
Inama y’abagiraneza(Philanthropists) bafasha Afurika, ibera i Kigali ku wa 26-27/10/2015, ngo izavamo ubufasha butandukanye kuri Leta y’u Rwanda.
Inzu zivugwaho kuba zarubatswe mu kajagari mu mujyi wa Kayonza zigiye gusenywa, ba nyirazo bakavuga ko ari igihombo gikomeye.
Abagore bo mu Murenge wa Rukomo bifuza ko abagabo bahorana intero ya “Ndi umugabo” mu magambo babireka igasimburwa n’ibikorwa.
Abakorera imirimo y’ubukorikori mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibikoresho bakora.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko uzafatwa yangiza cyangwa acukura mu mugezi wa Giciye azabihanirwa kuko byangiza amazi yawo bigateza isuri.
Mu murenge wa Byimana w’akarere ka Ruhango hari kubera umuhango wo gusezera ku mukinnyi w’umukino w’amagare Iryamukuru Kabera Yves witabye Imana kuri iki cyumweru
Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ES Mutima, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2015, ryishimiye ko ryatsindishije ku kigero cya 95% mu bizamini bya Leta.
Irushanwa rikomeye rihuza abahanzi ba Rusizi na Nyamasheke, Kinyaga Award, ryamaze kubona abahanzi 10 bazarihatanamo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika yatanzwe na Banki y’isi akazafasha mu bucuruzi.
Nyuma y’amezi atandatu impunzi z’Abarundi zigeze mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, ziri kubakirwa amazu y’amabati zigomba kwimukiramo zikava mu mashitingi.
Impunzi z’abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe zirasaba ko zafashwa kugira ngo abacikirije amashuri muri kaminuza bayakomeze.
Mu gishanga cya Rwabuye ubucuruzi bwarahagaritswe n’abakodeshaga basabwa kujya gukodesha andi mazu babamo, ibi byose kugira ngo abahatuye bakunde bimuke.
Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Kabgayi burasaba abarangiza muri bene aya mashuri kwitwararika mu kazi badakurikiye inyungu zabo bwite.
Mu nama yahuje abayobozi b’Akarere ka Gasabo n’abafatanyabikorwa bako, biyemeje kuzaba aba mbere mu mihigo itaha bahereye ku ntambwe bateye ubushize.
Abanyarwanda batuye muri Senegal ndetse no mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba bakiriye abayobozi b’u Rwanda ndetse baboneraho umwanya wo kwifuriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Umuhanzi Kid Gaju asanga Abanyarwanda nibaha agaciro ibikorwa by’abahanzi Nyarwanda bazabasha gutera imbere nabo bakaba ba Diamond bo mu Rwanda.
Mu isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ryazengurutse ibice hafi ya byose by’u Rwanda,Nsengimana Bosco niwe warisoje ari uwa mbere
Abatuye intara y’Amajyepfo baravuga ko hari Ibiza birenze ubushobozi bwabo, cyane cyane muri iyi minsi y’Umuhindo irangwamo imvura n’imiyaga bitungurana.
Tom Close arahishurira abahanzi bato ko kudacika intege ariyo ntwaro itumye abasha kugera aho ageze, akabasaba nabo kuyigira iyabo.
Leta y’u Rwanda irasaba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza gukora ibikorwa birambye bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera iterambere.
Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bashinzwe gutegura ubutumwa bw’amahoro, biyemeje kurwanya Jenoside, nyuma y’ibyo babonye ku rwibutso rwa Kigali.
Ihuriro rigizwe n’abagore b’abayobozi b’igihugu n’abagore b’abahoze ari abayobozi, Unity Club “Intwararumuri”, ryashyikirije abakecuru b’incike mu Karere ka Rulindo icumbi.
N’ubwo ibikorwa bijyanye no kwitabira igikoni cy’Umudugudu bikunze kwitabirwa n’abagore, abagabo bo mu murenge wa Mukindo nabo baributswa ko bibareba
Mu muganda w’abagore wabaye tariki 24/10/2015, bahamagariwe kugira uruhare muri gahunda z’inyungu rusange baharanira iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu
Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwiyemeje kuzasanira abatishoboye amazu muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, rukazasana amazu agera kuri 59
Ecobank yahaye ishuri ribanza rya Nyundo mu karere ka Ruhango ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zirindwi, tariki 24/10/2015.
Ba mutima w’urugo bahangayikishijwe na bamwe mu bagore bavuga ko batatekera abana babo injanga kuko ziribwa n’abatagira inka.