Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bidakwiye ko umusore cyangwa inkumi ajya mu bikorwa by’urukozasoni aho gukora ngo yiteze mbere.
Ikigo cy’amashuri cya Rukingu cyasuwe n’abayobozi b’Intara y’Amajyarugu bareba ibijyanye n’imyigire ndetse n’imirire y’abanyeshuri.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere rya Afurika rishobora kugerwaho igihe cyose abikorera babishoramo imari bagahera ku mishinga iciriritse kugira ngo rigere ku bantu benshi.
Imibereho y’abakobwa bibumbiye muri Koperative "Kunda Umurimo Utere Imbere" ngo iragenda iba myiza nubwo babanje kubaho nabi bakiva mu ishuri.
Nubwo afite ubumuga bw’amaguru, umukecuru witwa Munganyinka Rose, wo mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda, acuranga umuduri agasusurutsa ibirori.
Gusana ishyamba rya Gishwati n’irya Mukura bigiye kugirwa pariki z’igihugu ngo bishobora kuzajyana no guhagarika abacukura amabuye y’agaciro muri Gishwati.
Guverineri w’Uburasirazuba arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Kayonza kongera imbaraga mu kazi kugira ngo bazese imihigo biyemeje.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) cyasabye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru gufatanya n’abaturage mu bibakorerwa no kubafasha mu iterambere ryabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itunganyijwe neza yagabanya inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa kane yahitanye umwana, ikomeretsa nyirakuru inasenya amazu amazu 11.
Abaturage bo batuye mu karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’amatara yo ku muhanda yari amaze iminsi yaka akaba atacyaka
Ministiri wa Angola ushinzwe Ikoranabuhanga, José Carvalho da Rocha, yamenyesheje Transform Africa2015 ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango wa Smart Africa.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, umugabo witwa Niyonzima Jean Bosco yasengerewe ubushera n’abagore bavindimwe apfira aho yabunywereye.
Abacuruza imyaka mu karere ka Rutsiro ngo ntibumva uburyo basoreshwa amafaranga menshi mu isoko ridasakaye kandi mu risakaye bagasoreshwa make.
Baganizi Fidele w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yiyahuje umugozi ahita yitaba Imana.
Umuhanzi Uncle Austin nyuma yo kubura amahirwe yo gukorana indirimbo na Roberto kuri ubu ari kuyikorana n’umuvandimwe we General Ozzy.
Umugabo witwa Kazage Lambert afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umukobwa we.
Abanyarwanda barabwa gukora ubushakashatsi ku mibereho yabo ya kera kuko uburyo babagaho ngo bugenda bucika kandi bwari bubafitiye akamaro.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare abana batatu baguye mu iriba babiri bitaba Imana.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cyo kubura abigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika kigomba gukemurwa n’abavuye mu bihugu byabo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye Euprasie Mukandinda ukomoka mu Murenge wa Musebeya gufungwa imyaka itanu azira kwica umugabo we, amukubise umuhini mu mutwe.
Perezida Kagame aratangaza ko nta gushidikanya, ko ibyaganiriwe mu nama ya Transform Africa bigiye gutuma ikoranabuhanga riba umusingi w’Iterambere rya Afurika.
Abitabiriye inama ya Transform Afrika baragaragaza ko banyotewe n’inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butabangamiye uburere n’umuco w’ibihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kuba ishingiro ry’iterambere rya Afurika, nk’uko amazi n’amashanyarazi bikenerwa.
Abaturage bagana isantere y’ubucuruzi ya Kibirizi mu Murenge wa Rubengera barinubira kuba bicwa n’inzara kuko ubwinshi mu buriro bwaho bwafunzwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yatsindiye igihembo cya Roux Prize, gihabwa abayobozi bagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu buvuzi.
Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kirasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo bagira mu kubona amazi meza.
Abahinzi bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko bakomeje gutegereza ko ishwagara amaso akaba yaraheze mu kirere.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, mu Karere ka Gatsibo habaye inama yiga ku buryo bwo kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga.
Abanyehuye batangiye kwitegura imikino ya CHAN izabera iwabo guhera tariki 16/1/2016, kandi ngo amakosa yagaragaye mu mikino ya FEASSSA ntazasubira.
Abakora akazi k’ubucuruzi bw’amata muri Kongo (RDC ) bayakuye mu Rwanda barasabwa kwita ku buziranenge bwayo kugira ngo atazagira uwo ahumanya.
Aborozi b’inka bo mu Karere ka Burera barishimira ko ikaragiro ry’amata begerejwe ryatangiye gukora bakaba baratangiye kugurishayo amata y’inka zabo.
Abikorera bo mu Karere ka Gakenke bagiye kuhubaka amazu y’ubucuruzi ajyanye n’igihe, kuko amazu asanzwe akorerwamo ubucuruzi atajyanye n’igihe.
Gucukura ibyobo bifata amazi mu gihe cy’imvura bizarinda amazu n’imirima by’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi gutwara n’isuri bibarinde n’ibiza.
Nyuma y’ukwezi kumwe ari umutoza wa Rayon Sports,David Donadei yahagaritswe ku mukino Rayon Sports izakiramo APR kuri uyu wa gatandatu
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2010, ku munsi wa kabiri w’inama ya Transform Africa 2015 irimo kubera i Kigali Mme Jeannette Kagame yatanze ikiganiro anasura ibikorwa bihamurikirwa.
Abayobozi n’inzego z’abagore mu Karere ka Kamonyi bariyama abagore bahohotera abagabo bitwaje ihame ry’uburinganire, kuko ribasaba kungurana ibitekerezo n’abo bashakanye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi bijyanwa mu mahanga kirasaba abahinga Ikawa mu Karere ka Rutsiro kongera ubwinshi n’ubwiza bwayo.
Ministiri w’imari n’igenamigambi. Amb Claver Gatete atangaza ko igishoro cyo gushyigikira ikoranabuhanga kizava mu banyamafaranga banyanyagiye ku isi.
Kwizihiza umunsi w’ibiribwa kw’isi ubusanzwe biba ku italiki ya 16 Ukwakira ariko mu Rwanda uzizihizwa tariki 22 Ukwakira 2015.
Abana barindwi bajyaga ku ishuri n’umugore mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi bariwe n’imbwa.
Sosiyete Nivile nyarwanda isanga umwanya ifite muri gahunda za Leta wakongerwa kugira ngo ibikorwa byayo bigere ku baturage benshi.
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yashingiye ku byo abagore mu Rwanda bashoboye bijyanye n’ikoranabuhanga, asaba Transform Africa2015 kutabasiga inyuma.
Gukora ubworozi bw’inzuki mu buryo bwa kijyajyambere bimaze guteza imbere abavumvu bo mu Karere ka Gicumbi kuko umusaruro w’ubuki wiyongereye.
Restora zo mu Rwanda zitabiriye inama ya Transform Africa2015, zabonye uko zigurisha ibiryo byo mu Rwanda zinamenyekanisha imitekere yarwo.
Leta ya Mali irashimira iy’u Rwanda kuba imaze kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye impano n’izungura ryatowe na Sena nyuma y’uko rikorewe ubugororangingo hagamijwe gukemura ibibazo byari mu risanzwe.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bishimiye ko ubwato perezida Paul Kagame yabahaye bwatangiye kubaha umusaruro