Myugariro wa Rayon Sports ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso uzwi ku izina rya Emmanuel Imanishimwe, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports byasaga nk’aho byarangiye ko yerekeza mu ikipe ya AFC Leopards itozwa na Ivan Jacky Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports.

Abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano

Emmanuel Imanishimwe, wigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2015-2016
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, uyu mukinnyi yaraye yongereye amasezerano mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 rishyira iryo ku wa 14 Nyakanga 2016, aho bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ku mafaranga asaga 6,258,400Frws.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri apr ahubwo niho yakiriye cash
ahubwo ngo abayobozi bacu babuze frw ahita yigira muri Apr?!!!!? Ibi bintu byambabaje