Gukemura ibibazo mu ruhame ngo birinda ababeshya abayobozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko gukemurira ibibazo by’abaturage mu ruhame bituma abashaka kubeshya babeshyuzwa na bagenzi babo.

Umuyobozi w’aka Karere Ndayisaba Francois ati “Iyo tubatumije hano bose na ba Gitifu b’Imirenge yabo bose bahari , umuturage agahaguruka akavuga ikibazo cye n’icyo Umurenge wagikozeho bituma ntawe ujya kwihererana ubuyobozi abeshya ku miterere yacyo, kuko iyo abeshye aho, abamuzi baramubeshyuza.”

Abaturage barimo kugeza ibibazo byabo ku muyobozi w'Akarere
Abaturage barimo kugeza ibibazo byabo ku muyobozi w’Akarere

Ibi yavuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2016 nyuma y’uko hari harangiye igikorwa cyo gukemura ibibazo byagiye bigezwa ku Karere biturutse mu Mirenge ikagize, bigakorwa abaturage n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyi Mirenge byavuyemo bahari.

Ku ruhande rwabo, abaturage nabo bavuga ko ubu buryo ari bwiza kuko ngo n’ubwo abayobozi bo hasi ari bo baba bazi imiterere y’ibibazo, basanga bamwe muri bo babogama mu kubikemura.

Mukakarangwa Pelagie umwe bakemuriwe ibibazo ati “Ni uburyo bwiza kandi buzahoreho, wagize ngo tuza hano se, hasi atari bo batuzi neza ? Bakagushyira mu cyiciro cy’ubudehe kitagukwiye bakuzi ! Hari gihe hasi batutrenganya babizi neza.”

Mugenzi we Munyampundu Venant ati “Nabonye ari ibintu bizima, tuzira bariya bayobozi ba hasi, badakoresha ukuri ahubwo bakakwicira urubanza.”

Uburiganya mu kugaragaza imiterere y’ikibazo mu gihe umuturage ageze ku rwego ruri hejuru y’urwo yakigejejeho ni imwe mu ngeso Perezida wa Repubulika akunze kunenga, aho iyo yasuye ahantu runaka hari abashaka kumugaragariza ko barenganyijwe n’inzego baciyemo, nyamara atari ko bimeze.

Ibi ariko akabihuza n’abayobozi badakemura ibibazo bafite mu nshingano, bakabirindiriza izindi nzego zisumbuyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka