Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batakijya mu mihango ngo bibatere ipfunwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko muri aka karere hakiri imiryango idafite ubwiherero iyindi nayo ikaba ifite ubutujuje ibisabwa.
Abanyabugeni bo mu Rwanda bifuza ko Abanyarwanda bagira amatsiko y’ibyo bakora, bakabasha kubagana no kubagurira kugira ngo ntibikajyanwe n’abanyamahanga gusa.
Sosiyete sivile ivuga ko abahanga imirimo bakagombye guhabwa igihe cyo kudasora, kuko iyo bahise batangira gusora batarafatisha bituma badindira.
Igishanga cya Mukunguri gihuriweho n’uturere twa Ruhango na Kamonyi gifite hegitari 700, ariko 300 muri zo ntizibyazwa umusaruro kuko zidatunganyijwe.
Inama y’igihugu y’abagore (CNF) iragaragaza inzitizi mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda, zirimo kuba hakiri umubare munini w’abagore batazi gusoma no kwandika.
Ibikorwa byo kwagura umujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bizajyana no kwagura ubucuruzi butandukanye, kuko hubatswe amazu yo gucururizamo.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 bo mu Murenge wa Nyarusange bavuga ko gahunda ya “Mvura nkuvure” ikomeje kububaka.
Ingabo z’igihugu zatangiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bari bagize batayo ya 35.
Madame Jeannette Kagame arasaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga iterambere n’ubusugire by’u Rwanda.
Rayon sports yihereranye Sunrise iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 9 wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa gatanu
Abagize koperative y’abanyabukorikori mu Karere ka Ngoma babashije kwigurira inzu bazajya bakoreramo ngo abakenera ibihangano byabo bajye babasanga hamwe.
Umuryango Transparency International Rwanda uratangaza ko umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga atazongera kurengana kubera gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.
Kuva ihuzwa rya za gasutamo ryakuzura mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryatangira gushyirwa mu bikorwa, ryakuyeho inzitizi nyinshi mu bucuruzi.
Kuva ku wa mbere tariki 9 Ugushyingo 2015 mudasabwa za Positivo-BGH zakorewe mu Rwanda, zizajya ku isoko abakineye batangire kuzikoresha.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Never Again Rwanda, bwagaragaje ko amakimbirane arangwa mu karere k’ibiyaga bigari ahanini intandaro yayo ari ubutaka.
Nyuma y’aho abahingaga muri metero 10 zikikije Mwogo bahagarikiwe kuhahinga ngo haterwe ibyatsi birinda inkombe, ngo bagiye gufashwa mu buhinzi n’ubworozi.
Abahinzi bo mu Murenge wa Mutendeli barinubira ko ibiciro by’ibishyimbo byazamutse cyane bikikuba kabiri ugereranije n’amafaranga bahaga umuhinzi igihe byari byeze.
Nyirajyambere Tereza, utuye mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango, yatangiye yizigamira igiceri cy’amafaranga 50, kigatuma atura mu mudugudu.
Abashoferi bakoresha Gare ya Kabarondo yo mu Karere ka Kayonza baravuga ko gusana iyo gare bizarengera imodoka zabo zayangirikiragamo.
Abahawe inka muri gahunda ya Girinka bagejejweho ibikoresho bizabafasha kwita kuri izo nka kugira ngo bazirinde indwara zibahe umusaruro.
Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru babangamiwe n’insoresore zinywa inzoga zitemewe zigateza umutekano muke.
Polisi mu Karere ka Muhanga irasaba abakora akazi kazwi ku izina rya karani ngufu gukomeza kunoza akazi kabo bakirinda ibiyobyabwenge n’ubujura bwa hato na hato.
Miss Sandra Teta yizihirije isabukuru y’amavuko muri gereza akaba yarafunzwe azira kongeragutanga sheki zitazigamiye, n’ubu akaba akirimo .
Imvura idasanzwe yaguye mu mirenge ya Nyarubaka, Nyamiyaga na Mugina, isenyera abagera kuri 50 inangiza imyaka mu karere ka Kamonyi.
Polisi y’igihugu irasaba abaturage kutihanira kuko bihanirwa. Ni nyuma y’aho abo mu mudugudu wa Kabeza bakubise umujura agakizwa na DASSO.
Uhagarariye Turkiya mu Rwanda, Mehmet Raif Karaca yemereye Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ku itariki 05/11/2015, guteza imbere umubano ushingiye ku bukungu.
Abakinnyi 15 bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda azatangira taliki ya 15/11 kugeza 22/11/2015 yatangajwe
Katy Perry, umuririmbyikazi wo muri Amerika, ni we uyoboye urutonde rw’abaririmbyi b’abagore binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2014-2015.
Kuva utumashini dutanga inyemezabuguzi EBM twatangira gukoreshwa mu 2013, imisoro yakomeje kuzamuka kugeza yikubye hafi kabiri mu myaka itanu.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basanga kuba serivise zo kuboneza urubyaro zisigaye zishyurwa bishobora kuzagabanya umubare w’abazitabiraga.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda bashyikirijwe amagare 23 bagenewe na Perezida wa Republika y’u Rwanda
Abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko aborozwa muri gahudna ya Girinka basanga iyi gahunda ituma barushaho kwiteza imbere.
Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gakenke kubera urugero abaturage, kugira ngo nabo babarebereho.
Perezida Kagame yageze muri Tanzania aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya uherutse gutorwa muri iki gihugu, John Pombe Magufuli.
Frank Joe, yishimiye kuzagaragara muri filime ya Hollywood akaba ari filime abona ko izamukingurira amarembo ku rwego mpuzamahanga.
Abagenzi bategera imodoka muri gare ya Ruhango, baravuga ko mu bihe abanyeshuri bataha, ba nyir’amodoka ngo ntibongera kubaha agaciro nk’ibisanzwe.
Abitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR barasaba bagenzi babo guhumuka bakava mu buyobe bamazemo imyaka 21 bazerera mu mashyamba ya Congo.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bemeza ko baciye ukubiri na malariya yari yarababayeho icyorezo kuva aho gahunda y’inzitiramibu yatangiye.
Nyuma y’imyaka ibiri abagenzi bagana ku Ruyenzi bahawe umurongo wa tagisi, abakomeza Bishenyi n’i Gihara na bo zizajya zibakomezanya.
Polisi Mpuzamahanga(Interpol) yashimye kuba ibigo bishinzwe kuvura abahohotewe no kurwanya ihohoterwa bya Isange One Stop Centers ari umwimerere w’u Rwanda.
Abacunda bagemura amata kuri koperative z’aborozi mu Karere ka Kayonza ngo bari mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yo kwamburwa n’izo koperative.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kiyokazu Ota yatashye inyubako y’ishuli rya Nyanza Peace Academy riherereye mu Karere ka Nyanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John Herbert, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunyereza miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Rugabano, muri Karongi bavuga ko n’ubwo bahinga icyayi bataranywaho ngo bumve uko kimeze.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur, zahaye ikigega cy’amazi abaturage bavanywe mu byabo bari mu nkambi yitwa Salam.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abikorera gushora imari muri Hoteli irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera, bakanayikoreramo ubucuruzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete, avuga ko ibyo France 24 yatangaje ko u Rwanda rwabeshye (rwatekinitse) imibare y’ubushakashatsi mu by’ubukungu ntaho bihuriye n’ukuri.
Akarere ka Gasabo na Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2015, beretse itangazamakuru ryitabiriye inama ya Interpol uburyo Polisi ikorana n’abaturage mu micungire y’umutekano.
Nsabiyumva Raphael utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yasezeye ku bwarimu aba rwiyemezamirimo none arishimira intambwe yateye.