Bateje akavuyo bashaka kuvoma mazutu y’ikamyo yahirimye

Abaturage batuye Umurenge wa Tare muri Nyamagabe, ahakunze kwitwa mu Gasarenda, bateje akavuyo barekereje kuvoma mazutu yari yikorewe n’ikamyo yahirimye.

Ababyeyi, urubyiruko n'abana bakwiye kuba bari mu ishuri buri wese n'akajerikani biriwe baretse imirimo birirwa bategereje kuvoma mazutu.
Ababyeyi, urubyiruko n’abana bakwiye kuba bari mu ishuri buri wese n’akajerikani biriwe baretse imirimo birirwa bategereje kuvoma mazutu.

Mu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nyakanga 2016, ikamyo yo mu bwoko bwa Actros yahirimye, ubwo yerekezaga iBukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bakibona iyi mpanuka, bahise batangira kurwanira kuvoma mazutu yarimo imeneka.

Polisi y’igihugu yahise yohereza itsinda rishinzwe gucunga umutekano, kubera akavuyo kari katejwe n’abaturage bari bahari, biganjemo urubyiruko n’abana bagakwiye kuba bari mu ishuri.

Ikamyo yahirimye abaturage bateza akavuyo barwanira kuvoma mazutu.
Ikamyo yahirimye abaturage bateza akavuyo barwanira kuvoma mazutu.

Impamvu zateye iyi mpanuka ntiziramenyekana nk’uko Umuvugizi wa polisi mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi yabitangaje.

Yagize ati “Polisi irimo gukora iperereza ku makuru y’impamo yaba yateye iyi mpanuka, nizimenyekana zikaba zizamenyeshwa.”

Polisi y’igihugu yakomeje gucunga umutekano w’iyi kamyo mu rwego rwo kwirinda impanuka zaturuka ku nkongi y’umuriro kubera mazutu yagiye isandara mu muhanda no mu nkengero zawo, mu gihe iyi kamyo itarahakurwa.

Abaturage batandukanye barimo n'abafite amamodoka bari bafite ibijerekani byo kuvomeramo mazutu.
Abaturage batandukanye barimo n’abafite amamodoka bari bafite ibijerekani byo kuvomeramo mazutu.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police nikaze umutekanowiyomazutu kuko uretsen’inkongi y’umuriro, n’abaturage bakicanabarwanira iyomazutu so, i would like to encourage police being careful.

Emile Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka