Ikoranabuhanga ryabafashije kwegerana n’abo baha serivisi
Ikoranabuhanga rimaze kugera muri imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu rifasha mu kwihutisha imitangire ya serivise no gusabana n’abaturage.

Binyuze mu ikoranabuhanga bagezeho, nta mukozi w’uyu murenge ugita umwanya ashyira umunyamabanga nshingwabikorwa ngo isinywe cyangwa se agiye kuyisohora mu mashini, nk’uko Gasana Thomas umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura abivuga.
Avuga ko babikesha imashini bafite iborohereza mu ikoranabuhanga aho byakozwe ku buryo buri mukozi wese asohorera urupapuro rwa raporo ashaka gutanga ku mashini mu biro bye rugasohokera mu bunyamabanga by’umurenge.
Agira ati “Ibyo byose ni ukugira ngo abaturage bibone mu murenge bawugane. Ndetse iyo baje, ushobora no kubaganiriza ukagira icyo wumva ku makuru mu tugari n’imidugudu.”

Avuga ko ubu buryo butuma i Rambura badakerererwa gutanga raporo basabwa, kuko n’urupapuro rusohokeye mu biro by’umunyamabanga ahita abisinyaho.
Mukamurenzi Laurence umukozi w’umurenge wa Rambura yemeza ko murandansi n’ibyuma by’ikoranabuhanga bafite bibafasha gusangira amakuru y’umurenge nk’abakozi bakanamenya n’ay’ahandi mu gihugu, bigatuma bigira ku bandi.
Ati “Tubasha kumenya amakuru ku buzima bw’umurenge n’ubw’akarere ndetse n’ahandi.Byihutisha akazi ka buri munsi kandi buri mukozi abasha kwiga ibikorerwa ahandi atavuye aho ari.”
Ikoranabuhanga ni umwe mu misingi y’iterambere. Abakozi n’abaturage bakaba basabwa kwimenyereza kurikoresha mu mirimo yabo ya buri hagamijwe iterambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|