Bavuga ko kontaro y’akazi bari bafite ko kujyana icyayi mu ruganda batangiraga saa moya kakarangira saa kumi, amasaha y’ikirenga agatangira saa kumi n’imwe bukabakeraho, ariko bagira ngo babaze ibihembo bakababwira ko birukanywa kandi bafite amasezerano abibemerera.

Igihe cyarageze bananirwa kwihangana ubajije icyo kibazo akirukanwa, bakomeza kuvuga ko bakomeje gusakuza kugeza aho umuyobozi w’uruganda Sanjay Kumar yasinye ibaruwa yemerera guhemba abakora amasaha y’ikirenga ariko ushinzwe abakozi ntabishyire mu bikorwa.
Ntawiniga Philemon avuga ko bamurimo Miriyoni 4 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda ,tariki ya 8 Nzeri 2013, ni bwo bahawe amasezerano y’akazi abemerera gukora amasaha y’ikirenga yo kuva saa moya zijoro kugeza saa kumi ariko akazi kaje guhinduka bagakora kugeza mu gitondo.
Akomeza avuga ko iyo babazaga amafaranga yayo masaha babizezaga ko bayabaha ariko ntibikorwe nyuma yaho hagira ugirango abibaze akirukanwa.
Ati” Tariki ya 16 Nyakanga 2014, umuyobozi w’uruganda rwa Shagasha yasinye ibaruwa yemerera abakozi bakora amasaha y’ikerenga nta n’umwe bigeze bayubahiriza ngo bavuge ngo tuguhaye isaha imwe y’ikirenga kugeza twirukanywe turasaba ubuyobozi kuturenganura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko bakurikiranye icyo kibazo ariko ngo ntibari bazi ko hari abirukanywe ngo bagiye kubikurikirana kugirango bagire inama bagira uruganda kandi ngo hari ibihano bihabwa umukoresha utubahirije inshingano kumukozi.
Ati”Amasaha y’ikirenga mu ruganda rwa shagasha iki kibazo twaragikurikiranye ariko ntabwo twari tuziko biragera aho, ko hari umukozi wirukanywe kuko dufite umukozi ushinzwe uburenganzira bw’abakozi ni ibyo gukurikiranywa abantu bakamenya ukuri kwabyo.”
Rushayigi Innocent ushinzwe abakozi muri uru ruganda ari nawe abirukanywe batunga agatoki avuga ko kuva barabareze bakitaba ngo bazagendera ku myanzuro bahawe n’abashinzwe umurimo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntacyo nabivugaho cyane ni akumiro
Hazakurizwa ukuhe kuri k’Ubucamanza cyangwa se
hari ibizirengagizwa bitewe n’inyungu z’uruganda.AMAHORO KU GITI CY’UMUNTU