Agakiriro ka Huye kibasiwe n’inkongi

Mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 11 Nyakanga 2016, igice kimwe cy’Agakiriro ka Huye cyahiye ibyari birimo birakongoka.

Imbaho n'ibikoresho bakoraga byahindutse umuyonga.
Imbaho n’ibikoresho bakoraga byahindutse umuyonga.

François Nyandwi, umwe mu baharara izamu, avuga ko inkongi yatangiye mu ma saa saba n’igice z’ijoro abaturiye agakiriro, abayobozi, abapolisi ndetse n’abasirikare baratabara bagerageza kuzimya baza kunganirwa n’imodoka izimya inkongi ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro.

Gilbert Nicyoribera, umwe muri bane bakoreraga muri icyo gice cyahiye bari bahafite ibikoresho byinshi, agira ati “Amamashini, imbaho harimo iza ribuyu zigura ibihumbi 60 rumwe, ibikoresho nari nakoreye abakiriya. Urebye ibyo natikirije aha miliyoni zisaga 25.”

Modeste Nkurikiyimana na we yahaburiye imashini eshatu. N’akababaro kenshi ati “ntacyo twabona tuvuga, ahasigaye ni inkunga ya Leta. Nari ntunzwe n’ububaji.”

Abahishije bifuza ko REG yabafasha kuko batekereza ko iriya nkongi yaturutse ku mashanyarazi.

Nicyoribera ati “Niba ari umuriro waturitse ibyacu bigashya bakadufashije ntiduhite tuva mu kazi gutyo.”

Kuba imvano y’inkongi yaba ari amashanyarazi, binavugwa n’umuzamu Nyandwi, ahereye ku kuba we na mugenzi we bumvise ibiturika bakajya kureba ibyo ari byo, mu gihe bagishakisha aho byaturikiye bakumva ibindi biraturitse hanyuma umuriro ugahita waka. Bikubita bwa mbere ngo amatara yo mu muhanda nay o yahise azima.

Anastase bagirayabo atuye hafi y’agakiriro kandi agakoreramo. Na we atekereza ko imvano y’iyi nkongi ari amashanyarazi.

Ati “Saa saba n’igice nagiye hanze amatara yaka nabi. Ni umuriro wagarukanye ingufu nyuma yo kugenda.”

Icyakora, ibi ntibabyumvikanaho na Jean Pierre Maniraguha, Umuyobozi wa REG mu turere twa Huye na Gisagara.

Agira ati “Abatekinisiye basanze urusinga rwacu rujyana amashanyarazi ari ruzima. Insinga za installation ni zo zahiye, zigenda zisatira urwacu rutwara umuriro. Ibya installation ntitubibazwa. »

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza agaciro k’ibyangiritse, ariko Theodore Nshimiyimana, Umuyobozi w’agakiriro ka Huye, avuga ko agereranyije biri hagati ya miriyoni 40 na 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dasso,inkeragutabara,polisi nizikaze umutekano nkuko ntacyo dushinja abasirikare

Daniel yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka