Ubwiza bwa Gishwati bubatera gusaba ko hasubizwa hoteli

Kubera ubwiza bwa Gishwati, abaturage bayituriye n’ubuyobozi basaba ko hasubizwa hoteli yafasha mu iterambere n’ubukerarugendo kuko n’ubundi ngo yahahoze.

Imisozi myiza ikikije Gishwati.
Imisozi myiza ikikije Gishwati.

Munana, umwe muri abo baturage agira ati “Gishwati ifite ibyiza byinshi kandi bikwiriye kumenywa no kurebwa n’Abanyarwanda ndetse n’abandi. Hari udusozi duteye amabengeza turiho ibiti byiza, uburyo inzuri ziteye,umwuka waho.”

Hari n’abavuga ko umwuka waho n’amahumbezi ahaba nta handi wabisanga ku buryo uhagiye yifuza kuhigumira.

Ubwiza bw’aka gace bwanatumye bakagira agace nyaburanga k’u Rwanda, bikaba biri no mu byo abaturage n’ubuyobozi baheraho busaba ko hasubizwa hoteli kuko n’ubusanzwe yahahoze ahitwa Muhe.

Ni ahantu ijisho ryishimira.
Ni ahantu ijisho ryishimira.

Kamali Albert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bigogwe, na we asanga Gishwati hashyizwe hoteli cyaba ari ikintu cyiza kandi cyafasha Akarere ka Nyabihu n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Hasubijweho hoteli yabaga i Muhe, abantu bajya baza bakareba ibyiza bakareba ibyo biti, bakareba ukuntu habungabunzwe. Bishobora no gutanga amafaranga bikazamura umutungo w’akarere.”

Yongeyeho ko iyo hoteli yaba kimwe mu byatuma abantu barushaho gusura Gishwati.

Hoteli ya Muhe yari ihasanzwe ngo yasenywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikoresho byayo byari bisigaye byibwa mu ntambara y’abacengezi.

Gishwati na Mukura ni ibice nyaburanga byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda byongerewe ku byo u Rwanda rwari rusanganywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka