Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2016 ni bwo abakinnyi bane b’abanyarwanda baguzwe n’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY ari bo Iranzi Jean Claude, Rachid Kalisa, Rwatubyaye Abdul na Ombolenga Fitina.
Kuri uyu wa kabiri, Kalisa Rachid yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Ferwafa aho yakoranaga imyitozo n’Isonga Fc yo mu cyiciro cya kabiri, maze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, asobanura byinshi birimo n’uko yari yaragiranye ikibazo n’umutoza Cassa Mbungo Andre, bituma atinda kwerekeza mu makipe yo hanze.
Kalisa Rachid yagize ati "Iteka iyo uri umukinnyi ukagirana ibibazo n’umutoza, ubwo na Komite ibizamo bikazana umwuka utari wiza mu ikipe, banze kumvikana n’ikipe nagombaga kujyamo yo muri Slovakia, hari ibyo ikipe yabemereraga barabyanga kandi byari ibintu byoroshye kubikora"

Kalisa Rachid kandi yakomeje atangaza ko n’ubwo ikipe ya Police Fc itahise imwerera kugenda ku ikubitiro, avuye muri iyi kipe yumva nta kibazo bafitanye cyane ko iyi saison yumva yanamugendekeye neza,
"Nkinnye imyaka 2 muri Police FC, iyi saison mbona ariyo yambereye nziza,Uko ntandukanye na Police ndumva nta kibazo, usibye ibyo kunyimana byabaye urumva uri umukinnyi ntibyagushimisha, icyiza ni uko amasezerano yanjye arangiye nkaba ngiye kugenda"
Biteganijwe ko aba bakinnyi barimo na Kalisa Rachid bazerekeza muri iyi kipe mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga, aho bashobora kuzakina umwaka umwe muri iyi kipe maze abakazashakirwa ikipe mu cyiciro cya mbere muri Slovakia cyangwa bakerekeza mu Bubiligi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|