Basarura asaga miliyari babikesha ubuhinzi bw’umuceri

Abahinzi bibumbiye muri Koperative COOPRIKI-Cyunuzi bahinga umuceri mu bishanga bya Cyunuzi-Kibaya muri Kirehe na Ngoma barishimira iterambere bagejejweho n’ubuhinzi bw’umuceri aho babona asaga miliyari ku mwaka.

Bavuga ko inyungu bakura mu muceri itandukanye n’iyo babonaga mu gihe bahingaga ibindi bihingwa binyuranye.

Igishanga cya Cyunuzi gihingwamo umuceri
Igishanga cya Cyunuzi gihingwamo umuceri

Muri ubwo buhinzi bamaze kwigurira imodoka ebyiri za FUSSO byose babikesha inyungu bakura mu buhinzi bw’umuceri aho bavuye k’umusaruro wa toni imwe kuri hegitari bakaba bageze kuri toni 8.

Maniraguha Patrick Perezida wa Koperative COOPRIKI-Cyunuzi agira ati“Twatangiye tweza toni imwe kuri hegitari ariko ubu turi hagati ya toni7-8,dufite intumbero zo kugera kuri toni11 cyangwa12 kuri hegitari nk’uko Perezida Paul Kagame yabidusabye ubwo aherutse kudusura tukaba turifuza gukomeza gutera imbere twubaka isantere y’ubucuruzi hano cyunuzi tukabona aho twakirira abatugana n’ibindi bikorwa byinshi”.

Akomeza avuga ko binjiza amafaranga asaga miliyari y’u Rwanda bagasora agera kuri miliyoni24k’umwaka.

Ati“Ku mwaka tweza toni 2000 iyo tugurishije ikiro ku mafaranga 260 cy’umuceri udatonoye dusanga turi hejuru ya miliyari,tumaze no kwigurira imodoka nini ebyiri za FUSSO turenda kugura n’iya gatatu,ubwanikiro twarabwongeye abanyamahanga iyo batunyuzeho twanitse barahagarara bikabatangaza”.

Mukankwira Annonciata avuga ko mbere yo guhinga umuceri bahingaga ibihingwa bivangavanze ntibagire umusaruro babona.

Ati“Twahingagamo amateke,ibishyimbo amasaka umuntu yasarura kubera ko byabaga bivangavanze ntagire icyo abona,ubu aho duhingiye umuceri mu ngo zacu ntiwareba twarubatse,abana bariga,turoroye ntacyo tubuze,akarusho buri munyamuryango atangirwa mituwere n’umuryango we,ubu mu rugo turi batanu twatangiwe 15000.

Mukankwira avuga ko umuturage iyo yejeje umuceri awugurisha udatonoye wava mu ruganda ukamugarukira adahenzwe.

Ati“Yewe umuceri utugeraho rwose iyo uvuye mu ruganda bongeraho ambaraje gusa tukishyura395ku kiro cy’umuceri utonoye,turarya rwose”.

Bamaze kwiyubakira ubuhunikiro bunyuranye
Bamaze kwiyubakira ubuhunikiro bunyuranye

Mbarushimana Jean Bosco avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bubafasha kubona inguzanyo muri banki kuko koperative iba umwishingizi,avuga ko yubatse iwe mu rugo yubaka n’inzu z’ubucuruzi akaba abarirwa mubifashije kandi yarahoze ari umukene.

Abo banyamuryango 3583 ba COOPRIKI-Cyunuzi barashimira Perezida Paul Kagame wabasuye nta modoka bafite none bakaba bamaze kugura amakamyo abiri ku bw’impanuro yabasigiye, baramwizeza ko bari mu rugamba rwo gusarura toni12kuri hegitari nk’uko yabibasabye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka