Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kiyokazu Ota yatashye inyubako y’ishuli rya Nyanza Peace Academy riherereye mu Karere ka Nyanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John Herbert, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunyereza miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Rugabano, muri Karongi bavuga ko n’ubwo bahinga icyayi bataranywaho ngo bumve uko kimeze.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur, zahaye ikigega cy’amazi abaturage bavanywe mu byabo bari mu nkambi yitwa Salam.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abikorera gushora imari muri Hoteli irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera, bakanayikoreramo ubucuruzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete, avuga ko ibyo France 24 yatangaje ko u Rwanda rwabeshye (rwatekinitse) imibare y’ubushakashatsi mu by’ubukungu ntaho bihuriye n’ukuri.
Akarere ka Gasabo na Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2015, beretse itangazamakuru ryitabiriye inama ya Interpol uburyo Polisi ikorana n’abaturage mu micungire y’umutekano.
Nsabiyumva Raphael utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yasezeye ku bwarimu aba rwiyemezamirimo none arishimira intambwe yateye.
Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango 1300 ibana, bugaragaza ko abagabo bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo ari bo batera akabariro neza kandi kenshi.
Abaturage 90 bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi baravuga ko bambuwe n’Akarere Miliyoni 7 zisaga ku muhanda bakoraga.
Ubuyobozi bwa Banki ya Ecobank, buravuga ko bwishimira intego bwihaye y’uko ari Banki igomba kuyoborwa ikanakorwamo n’Abanyafurika gusa.
Abakurikiranira hafi ibirebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bavuga ko mu Ngororero ababyara abana batatu akenshi baba ari abakene.
Serivisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi yiyemeje kuzamura ikigereranyo bariho mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015 mu kigo cya Africa Rising cycling Center I Musanze haramurikwa amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda
Mu gihe Abanyarwanda bashishikarizwa kugira isuku, ngo 2% by’abatuye mu cyaro n’ 1% by’abatuye mu mijyi nta bwiherero bagira.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwahumurije abafite impungenge ku bikorwa byo kubaka ahazakinirwa CHAN2016 ko bizarangirana n’Ugushyingo 2015.
Bamwe mu bahinzi batangaza ko batinya kugura inyongeramusaruro zo guhinga mu mirima y’imusozi kubera impungenge z’uko ikrere cyabatenguha bakarumbya.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwakoze igikorwa cyo kubakira umukecuru wari umaze imyaka ibiri aba mu nzu ituzuye itanakinze.
Mu Karere ka Nyanza hatewe ibiti 3500, mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo gutera miliyoni 100 z’ibiti ku isi mbere ya 2017.
Abanyabukorikori bo mu Karere ka Ngoma batangiye kubyaza imitumba y’insina impapuro zifashishwa mu mitako no mu bugeni.
Abaturage bo mu Kagari ka Gihuta, mu Murenge wa Rugarama, bavuga ko guhinga basaranganyije amasambu bibafasha gutezanya imbere mu miryango.
Nikuze Vestine, umwarimukazi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro urwaye impyiko arashimira abarimu b’i Rwamagana kubera inkunga bamuteye.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko mu gutoranya imishinga ihabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP harimo urujijo.
Amabara n’imiterere y’ibirango by’amapeti ya Polisi y’u Rwanda biragaragara ko byahinduwe, nubwo ubuyobozi bwayo ngo bubifata nk’ibisanzwe.
Abaturage batuye mu nkambi za Hassa Hissa na Hamadia, Zalingei ho muri Darfur, ku itariki ya 02 Ugushyingo 2015, bamurikiwe inzu bubakiwe na RDF.
Itsinda ry’abashoramari bo muri Turikiya kuva ku gicamunsi cya tariki 03/11/2015 bari gusura Akarere ka Kayonza berekwa aho bashora imari.
Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Park Yong Min, aratangaza ko abashoramari bo mu gihugu cye bifuza kongera ishoramari mu Rwanda.
Ikamyo ifite purake za Uganda yagonze akabari gaherereye mu murenge wa Nyungo ahitwa Pfunda mu Karere ka Rubavu, ihitana umwana.
Kigali Today yatangiye guhugura abanyamakuru ku gufata amafoto y’umwuga, muri gahunda igamije kuziba icyuho cyabonekaga mu mwuga w’ubufotozi utari unoze.
Abashinzwe isuku mu karere ka Ngororero barasaba abaturage kugira isuku ahantu hose nk’uko bayigaragaza iyo uri ku muharuro w’ingo zabo.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera bamaze kwiteza imbere aho biyubakiye inzu ikodeshwa banafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ubuyobozi bwa Byimana School of Sciences na Ambassade y’igihu cy’Ubuyapani mu Rwanda, barishimira ubufatanye bafitanye, kuko buruhashaho kugaragaza imibanire myiza.
Ingabo za Congo FARDC zahagaritse ibitero kuri FDLR zijya mu kiruhuko cy’amezi atatu, kuko ngo ubu zigenzura uduce FDLR yahozemo.
Ndutiye Thoegene wari utuye mu mudugudu wa Muhororo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo bamusanze mu mugozi yapfuye.
Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino y’umunsi wa munani,ahategerejwe cyane umukino wa Mukura na Kiyovu
Mugabo Elyse w’imyaka 22, yemeza ko gukorera muri Koperative y’abanyabukorikori byatumye abasha kumenyekana kugera yitabiriye amarushanwa y’abanyabukorikori muri EAC yegukana igihembo.
Mu Karere ka Kamonyi hashyizweho itsinda ryo kubarura amazu ameze nka Nyakatsi, kugira ngo bene yo bafashwe kuba heza.
Nyiragwaneza Theodosie, umubyeyi w’imyaka 30 ukomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, yibarutse abana batatu ku wa 31 Ukwakira 2015, ubuyobozi bwemera kumuremera inka.
Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera ngo byitezweho kugabanya ubucucike bw’abana mu ishuri.
Ikigo cy’u Rwanda gishizwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi ibakururira kugwingira.
Abayobozi babiri b’uturere ni bo bonyine babashije kurangiza manda ebyiri kuva mu 2006, ubwo hashyirwagaho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Mu Mudugudu wa Rukoko, Akagari ka Rufungo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2015 hatoraguwe umurambo w’uwitwa Mbarushimana Fulgence.
Igitabo cya Francois Soudan “Conversations with President of Rwanda” giherutse gushyirwa ahagaragara kivuga ku buzima bwite bw’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR Inkotanyi mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza ruravuga ko ibyiza u Rwanda rugezeho bifite impamvu ibitera.
Abana bamwe bo mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro bajya gucukura umucanga bakurikiye amafaranga bahabwa n’abawushaka.
Mu ishuri ribanza rya Mishungero murenge wa Nyabimata Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko kugaburira abana mbere yo kwiga byatumye abarigana biyongera.
Umuhanzi Nyarwanda w’injyana ya Reggae, Jah Bone D arahamagarira Abanyarwanda kwamagana abarwanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo abinyujije mu ndirimbo.