Yabitangaje kuri uyu wa 12 Nyakanga mu gihe abaturage b’i Nyabihu bibazaga impamvu uru ruganda rwafunguye ku wa 8 Werurwe 2016 ariko rugahita rufunga imiryango nyamara bari bamurikiwe abakozi n’amamashini yarwo rutangira.

Munyabera yagize ati “Twabonye rutangira ariko ntitwamenye impamvu rutongeye gukora.”
Umwe mu bayobozi muri Nyabihu yagize ati “Kugeza ubu uruganda rwarubatswe ni byo ariko ubona tutamenya neza uko rugomba gukora n’uko rugomba gukoreshwa.”
Ibibazo abaturage bibaza ku ruganda ngo babiterwa n’uko ahanini rwabashyiriweho ngo ruheshe agaciro umusaruro w’ibirayi uboneka muri aka gace.
Ni mu gihe kandi bari babwiwe ko uru ruganda ruzatunganya ibirayi mu buryo butandukanye burimo amoko atandukanye y’ifiriti, ibirayi bihase neza ku buryo byajya bigemurwa mu bigo by’amashuri n’ahandi bikenewe bakabiteka bitabaruhije babitunganya ndetse n’ubundi buryo bunyuranye.
Uru ruganda ngo rwari rwitezweho igisubizo mu buryo bunyuranye ku bagurisha n’abashaka kugura ibirayi bitunganije neza.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, avuga ko bahise bagira ikibazo cy’ibifunikisho (Amballage) ari na cyo bari bagishakira umuti ariko ukaba warabonetse.
Yagize ati “Icyari cyadutindije gutangira ni ibifunikisho (amballage) kuko biriya birayi bishyirwa muri za Biodegradable Plastic.”
Minisitiri Kanimba avuga ko zatumijwe hanze kandi zabonetse, ku buryo ku wa 25 Nyakanga 2016 zizagera mu Rwanda.
Yongeyeho ko bakoranye inama n’ababishyinzwe ku buryo nizigera mu Rwanda uruganda ruzahita rutangira, akavuga ko bitazarenza Nyakanga 2016.
Abajijwe niba harabonetse amballage zihagije ku buryo zizahaza uruganda, biteganijwe ko rwakora toni 9 ku munsi, yavuze ko hatumijwe nyinshi kandi zinashize nta kibazo bagira kuko aho zizajya ziva hahari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|