
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nyakanga 2016, ni ho habaye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo u Buyapani bwahaye u Rwanda ya miliyali 54.7Frw, hakiyongeraho n’andi miliyari 75.2Frw Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yagurije u Rwanda.
Minisitiri Gatete, washyize umukono kuri aya masezerano, yavuze ko aya mafaranga yari akenewe kubera akamaro k’uyu muhanda.

Yagize ati “Twari tumaze igihe tuvugana n’abaterankunga kugira ngo uyu muhanda wubakwe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane haba mu muhora wa ruguru ndetse n’uwo hagati kuko uyihuza yombi, tukaba twabonaga hakenewe umuhanda mwiza kandi ugezweho.”
Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga yose akenewe yabonetse kandi ko n’imyiteguro yarangiye.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuhi Miyashita n’uwari uhagarariye BAD, Negatu Makonnen, bavuze ko gufasha u Rwanda gusana uyu muhanda bizatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka bworoha kubera iterambere mu gutwara abantu n’ibintu u Rwanda rusanganywe.

Uwari uwuhagarariye Umuryango w’u Buyapani ugamije ubutwerane mpuzamahanga (JICA), Hiroyuki Takada, yavuze ko iki gihugu cyiteguye gukomeza gutera inkunga u Rwanda mu mishanga inyuranye y’iterambere rutegura.
Kuri iyi nguzanyo u Rwanda ruhawe n’u Buyapani na BAD, hiyongeraho miliyari 17.3Frw y’inkunga rwatewe n’Umuryango w’Ibihugu Byunze Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Uyu muhanda wa Km 208, biteganyijwe ko uzatangira gukorwa mu Ugushyingo 2016, ukazaba warangiye muri Nzeri 2019.
Ohereza igitekerezo
|
Kugira ngo impaka zitazaba ndende mu babaruriwe bashobora kuzasenyerwa mu isanwa ry’uwo muhanda,urutonde rw’ababaruriwe rwagombye gushyirwa ahagaragara kugira ngo n’uwibagiranye abone igihe cyo kubaza ikibazo cye.
Ese ko ku bijyanye no gusana umuhanda kayonza kagitumba rusumo,ababaruye ko baheruka cyera cyane,ubu kubarura byararangiye?