Amadorari indaya zihabwa n’Abanyekongo ngo atuma SIDA yiyongera

Abakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rusizi bavuga ko impamvu ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA buri hejuru biterwa n’amadorali bahabwa n’Abanyekongo.

Aba bakobwa n’abagore bicuruza bavuga ko guturira imipaka ya Kongo n’urujya n’uruza rw’abantu bituma ubwiyongere bwa virusi itera SIDA buzamuka muri aka karere kuko ngo babaha amadorali menshi bagakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abakora uburaya ngo bahabwa amadorari menshi n'abanyekongo bigatuma bishora mu mibonano idakingiye
Abakora uburaya ngo bahabwa amadorari menshi n’abanyekongo bigatuma bishora mu mibonano idakingiye

Ingabire Ange, umwe mu bakora uburaya mu Mujyi wa Rusizi, avuga ko Abanyekongo akenshi badakoresha agakingirizo kandi ngo bakaba bakunda abagore b’Abanyarwandakazi.

Yagize ati ”Abakongomani inshuro nyinshi ntabwo bakunda gukoresha agakingirizo kandi ahanini bakunda abagore b’Abanyarwandakazi! Rwose bakorera aho ushobora no kumwaka amadorari 1000 akayaguha bitewe n’agaciro k’amafaranga aguhaye mugakorera aho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko aka karere kagendwa n’abanyamahanga benshi b’ibihugu bahana imbibe bashobora kuba bakwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira ubwo bwandu ngo hagiye kubaho kwegera abakora uburaya babasaba kwifata unaniwe agakoresha agakingirizo ariko na none ngo bazashakisha n’uburyo bwihariye bwo kuganiriza abanyamahanga kuko batigeze baganirizwa.

Indaya ziganira n'abanyamakuru
Indaya ziganira n’abanyamakuru

Yagize ati ”Akenshi hano hakunda kuza abanyamahanga ari abaturutse Burundi cyangwa Kongo baza guhaha ariko mu rwego rwo gukumira abo baza gushora abantu bacu mu bwandu bushya bwa virusi itera SIDA ni ikintu tugiye gushyiramo imbaraga bakaganirizwa ku buryo bwihariye.”

Mu bakora uburaya igipimo cy’abamaze kwandura virusi itera SIDA ngo kiri hejuru aho barenga 30% .

Mu mwaka wa 2013, mu karere habarirwaga abakora uburaya basaga 500, muri bo 172 baranduye mu gihe ubu hari abakora uwo mwuga bagera kuri 584 muri bo abanduye bakaba ari 186.

Imibare itangwa mu kigo cy’ubuzima (RBC ) igaragaza ko Akarere ka Rusizi ari aka 2 ku bwandu bwa virusi itera SIDA, Umujyi wa Kigali ukaba uwa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amagara ntaguranwa amagana, abadashoboye kwifata, bakomeze gukangurirwa gukoresha agakingirizo kuko mu Rwanda ahantu hose turahari. Sida iryana kurusha ubukene kandi abishora mu ngeso y’uburaya bafite imbaraga zo gukora bakomeze gushishikarizwa kwigira.

Mutuyimana Lydia yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka