Bamusanganye amasasu 55 iwe mu rugo

Umugabo witwa Nsabimana Anastase wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, afunzwe akurikiranweho amasasu 55 yasanganwe iwe mu rugo.

Nsabimana ufungiye kuri Sitasiya ya Police ya Gakenke yatawe muri yombi kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016 nyuma y’aho inzego z’umutekano zigiye ku mushaka mu rugo bakahasanga magazine y’amasasu hamwe n’ayandi arengaho.

Bivugwa ko uyu mugabo yigeze kubaho “Local Defense”, ariko kuri ubu uretse kuba yari umuhinzi usanzwe yari anashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Murambi.

Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent, yabwiye KigaliToday ko amakuru y’uko Nsabimana afite amasasu yatanzwe na nyir’ubwite bamugejeje muri “Transit Center” (Ikigo bakiriramo abagomba gutwarwa mu bigo ngororamuco) ubwo yari afashwe yasinze.

Ati “Bamufashe yasinze bamujyana muri transit noneho arirara avuga ati ‘mfite n’amasasu mu nzu’, baragenda koko bayasangamo, yaratonze umugese! Ni yayandi ya cyera bari barahaye ba ‘Local defense’ ariko ni we watanze amakuru”.

Nubwo Nsabimana ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, IP Gasasira avuga ko ahari kugira ngo abazwe uko byamugendekeye kugira ngo ntatange ariya masasu mu gihe abandi batangaga ibikoresho.

Gusa, ngo kuba Nsabimana ari we wafashe iya mbere mu gutanga amakuru nta kibazo gikomeye kirimo kuko ari na byo Polisi ihora ibashishikariza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndizera ko azasobanura aho yayakuye n’icyo yayakoreshaga cyangwa icyo yateganyaga kuyakoresha. Abafite intwaro bakwiye kuzitanga kubera ko nta bihano bihabwa umuntu ubikoze ku bushake.Nta mpamvu mbona yo gutunga intwaro kuko dufite umutekano usesuye ariko na none ubikeneye yabisaba mu nzego zibishinzwe.

Mike yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

uwomusore Imana imuhe iruhukaridashira kid lkomeze umuryangowe.imirimodukoramyiza hano Mu isi ninayo izaduherecyeza Mu ijuru.ubutwari uburwaneza ubushishozi bibere umurage umuryangowe abobiganye Nate,urubyiruko rw’Urwanda murirusange.twifatanyije mukababaro n,umuryangowe.

kwizera jaen Bosco yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

uwomusore Imana imuhe iruhukaridashira kid lkomeze umuryangowe.imirimodukoramyiza hano Mu isi ninayo izaduherecyeza Mu ijuru.ubutwari uburwaneza ubushishozi bibere umurage umuryangowe abobiganye Nate,urubyiruko rw’Urwanda murirusange.twifatanyije mukababaro n,umuryangowe.

kwizera jaen Bosco yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ku bwanjye ndabona uwo mugabo afite amakosa ariko n’abari bashinzwe gukurikirana urwego rwa Local Defense muri ako gace bafite amakosa akomeye. Nigute batari bazi umubare w’amasasu batanze nuwagarauwe? Ahubwo wasanga hari n’imbunda zitashubijwe.

DIDI yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

muzamubaze nigikoresho harubwo cyaba gihari

PALATINE yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka