Ni umukino abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ari benshi cyane, n’ubwo iyi kipe yaburaga inkingi za mwamba zirimo Kwizera pierrot na Nahimana Shassir bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi muri CECAFA iri kubera muri Kenya.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Nsengiyumva Moustapha wahoze muri Rayon Sports yari yabanje ku ntebe y’abasimbura

Ikipe ya Police yabanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Itsinda ry’abafana rya Gikundiro Forever riririmba bari Rayon ni wowe dukunda ....

Ibyishimo byari byose ku bafana

Umunyezamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, imipira mike cyaneyatewe yaitwayemo neza

Eric Rutanga wateraga imipira y’imiterekano myinshi

Manishimwe Djabel wari ucungiwe hafi

Ishimwe Issa Zappy wahoze muri Rayon Sports

Djabel yashyizwe hasi na Hussein mu rubuga rw’amahina hahita hatangwa Penaliti

Nzarora Marcel yakomeje gushwana cyane n’abakinnyi ba Rayon Sports

Yannick Mukunzi ubwo yari agiye gutera penaliti n’ubwo itinjiye

Yannick Mukunzi ..

Ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane ikipe ya Police Fc

Nyiragasazi (wambaye isengeri y’umweru) umwe mu bafana ba APR bazwi yari yaje gushyigikira Police Fc

Yannick Mukunzi wakinnye neza, yanayuraga ku ruhande agahindura imipira

Mu kibuga hagati Rayon Sports yarushaga Police Fc

Tdiane Kone n’ubwo yaje gusimbuzwa ariko yari yahaye akazi gakomeye ikipe ya Police Fc

Nzarora Marcel yaabanje gusenga mbere yo gutangira umukino

Bakame, Rutanga, Sefu, Djabel na Yannick bose baheruka muri CECAFA hamwe n’Amavubi

Seninga Innocent utoza Police Fc ntiyahiriwe n’uyu mukino, aha yandikaga udukosa tumwe na tumwe yabonye ku bakinnyi be

Karekezi Olivier wari ugarutse gutoza nyuma y’iminsi mu maboko y’ubyugenzacyaha

Bimenyimana Bonfils Caleb witwaye neza muri uyu mukino

Biramahire Abeddy na Mico Justin baherutse muri CECAFA n’Amavubi bari bitezweho byinshi

Yannick Mukunzi yabanje kwiyambaza Imana ngo ize kubaha intsinzi

Abafana bavuza ingoma banaririmba

Eric Irambona watsinze igitego cye cya mbere muri iyi Shampiona

Eric Irambona, ni we mukinnyi umaze igihe kinini muri Rayon Sports, yari yabanje hanze ariko yinjiranye igitego
National Football League
Ohereza igitekerezo
|