Gusuhuzanya ukuyemo ingofero cyangwa kwayura ufashe ku munwa byaturutse he?

Hari imyitwarire ndangamuco kandi iranga ubupfura bw’uyikora benshi twavutse dusanga ariko mu by’ukuri tutazi aho yaturutse n’impamvu nyakuri yabyo.

Imwe muri iyo mico ubu ifite igisobanuro gitandukanye n’icyo yari ifite mu nkomoko yayo.

Ese gusuhuza umuntu utanga umukono cyangwa ikiganza byaturutse he?

Guhana ibiganza uramukanya bifite icyo bisobanuye
Guhana ibiganza uramukanya bifite icyo bisobanuye

Hambere mu myaka ya cyera , ku migabane itandukanye kubera intambara zagiye zibaho abantu bakagirira abandi nabi bifashije intwaro nk’imbunda cyangwa icyuma, nta muntu warukigirira undi ikizere buri wese yabaga afite impungenge ko uwo bahuye yamugirira nabi.

Gusuhuza umuntu umuhaye ikiganza bwari uburyo bwo kumwereka ko nta ntwaro ufite iyariyo yose kandi ko utagambiriye kumugirira nabi, uwo muhuye ukamuhereza ikiganza akabona ko ashobora kukugirira ikizere nawe akaguhereza ikindi.

Kugeze ubu rero uwo muco uracyahari, ubu ukaba ari umuco uranga imyitwarire myiza kuko utabikoze agaragara nk’udafite uburere.

Imvano yo kwayura umuntu ashyize ikiganza ku munwa

Kwayura ufashe ku munwa ni ikimenyetso cy'Ikinyabupfura
Kwayura ufashe ku munwa ni ikimenyetso cy’Ikinyabupfura

Kenshi uzasanga umuntu wayuye ntashyire ikiganza ku munwa abo bari kumwe bahindukiye bakamureba ndetse rimwe na rimwe bakamutangarira.

Kwayura ugashyira ikiganza ku munwa ubu ni umuco uranga ikinyabupfura ubikoze afite. Ariko Ushobora kwibaza aho byavuye.
Hambere ababikoraga bari bafite indi myumvire, bizeraga ko wayuye ntupfuke ku munwa roho ishobora kugucika ikaguruka ikigendera.

Icyo gihe rero uwayuraga yashyiraga ikiganza ku munwa kugirango roho itamucika. Hari n’abandi babikoraga mu myizerere yo kugirango hatagira imyuka mibi ya sekibi ibinjiramo iciye mu kanwa.

Ese ni iyihe mpamvu abantu bakuramo ingofero bitewe naho bagiye kwinjira?

Gukuramo ingofero ni ikimenyetso ubusanzwe kigaragaza icyubahiro umuntu ahaye abantu n'aho ari
Gukuramo ingofero ni ikimenyetso ubusanzwe kigaragaza icyubahiro umuntu ahaye abantu n’aho ari

Gukuramo ingofero biri mu bigaragaza icyubahiro n’ikinyabupfura nk’igihe umuntu agiye kwinjira aho basengera cyangwa ugiye gusuhuza ukuruta.

Uyu muco ariko waturutse mu mateka y’abaromani, aho bagiraga abasirikare bagendera ku ndogobe ndetse n’abami bafatwaga nk’imana, abo basirikare bubahaga cyane abami babo.

Babaga bambaye ingofero zikoze mu byuma zimanutse mu ijosi zigenewe kubarinda.

Mbere yo kwinjira mu ngoro y’umwami babanzaga gukuramo ingofero zabo kugirango ijosi rijye ahagaraga bagaca bugufi kugirango umwami niyifuza kubaca umutwe bimworohere.

Ibyo byakorwaga mu rwego rwo kwereka ikizere kidasanzwe umusirikare yagiriraga umwami.

Imvano yo kubwira uwitsamuye urakire

Iyo umuntu yitsamuye mu kinyabupfura bamubwira Urakire
Iyo umuntu yitsamuye mu kinyabupfura bamubwira Urakire

Umuntu wese witsamuye atari wenyine abwirwa jambo” urakire” ni umuco uba mu ndimi zose mu bantu batandukanye b’isi bikaba ari nko kumwifuriza ibyiza.

Inkomoko yo kubwira umuntu ngo urakire ituruka k’ukuntu icyo gikorwa kigendana no guhagarara kwa kanya gato k’umutima k’uwitsamuye.

Iyo ukoze ubushakashatsi kuri internet ubona ibisubizo byinshi bitandukanye ; kubwira umuntu ngo arakire igihe yitsamuye ni nko kumwifuriza amahirwe mu buzima bushya aba atangiye nyuma yo kwitsamura kuko ngo umutima uba wahagaze mu gihe byabaga.

Abagereki bo batekerezaga ko hari umwuka w’Imana aho hafi iyo umuntu yitsamuraga ibyo bigatuma batanga ibyifuzo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimiye cyane kutwungura ubumenyi.

Felix yanditse ku itariki ya: 16-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka