Shampiona y’amamodoka irasozwa na Rally des Milles Collines i Nyamata
Shampiona yo gusiganwa ku mamodoka irasozwa kuri uyu wa Gatandatu, aho haza kuba hakinwa Rallye des Milles Collines izabera i Nyamata
Imodoka 10 kugeza uyu munsi ni zo zamaze kwemeza ko zizitabira isiganwa ry’amamodoka "Rallye des Milles Collines"rizasoza andi yose agize SHampiona y’u Rwanda ya 2017.


Muri ayo mamodoka harimo esheshatu zizaturuka mu Rwanda, ebyiri zizava muri Uganda hamwe n’ebyiri zizaturuka mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe hatazagaragaramo imodoka ya Gakwaya Claude wari uyoboye urutonde rwa Shampiona kugeza ubu, ikaba yari agize ikibazo muri Memorial Gakwaya iheruka kubera i Huye.

Biteganyijwe ko ku i Saa Moya za mu gitondo ari bwo hazaba hahagurutse imodoka ya mbere, bakazakoresha inzira za Kayenzi, Gashyushya, Kayumba, Mwogo, ndetse na Tuuza Inn ari naho hazatangirwa ibihembo.
Urutonde rw’abazakina n’imodoka bazaba batwaye
1. Nyiridandi Fabrice/Remera Regis (Toyota Celica, Rwanda)
2. Gakwaya Eric (Subaru, Rwanda)
3. Rusagara Serge/Mujiji (Subaru, Rwanda)
4. Fergadiotis Gakuba Tassos/Kayitankole Lionel (Toyota Corolla, Rwanda)
5. Remezo Christian/Gahuragiza Jean Marie (Toyota Celica, Burundi)
6. Giesen Jean Jean/Dewalque Yannick (Toyota Celica, Rwanda)
7. Semana Genese/ Hakizimana Jacques (Peugeot, Rwanda)
8. Din Imitiaz/ Uwimana Jules (Toyota Avensis, Burundi)
9. Mukaza Yasin/Serwanga Jackson (Toyota Levin, Uganda)
10. Balondemo Gilberto/Lwanga Hamza (Toyota Corolla, Uganda)
Uko bakurikirana muri shampiyona mbere ya Rallye des Milles Collines iba kuri uyu wa Gatandatu
1. Gakwaya Jean Claude 67
2. Fabrice Nyiridandi 42
3. Christophe Nizette 36
4. Christian Kanangire 13
5. Genese Semana 6
6. Fergadiotis Tassos Gakuba 3
7. Alain Murenzi 3

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|