RwandAir iratangira kwerekeza i Abuja muri Mutarama 2018

Ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yahawe uruhushya rwo gutangira gukorera ingendo mu mujyi wa Abuja, umurwa mukuru wa Nigeria.

RwandAir izatangira kwerekeza i Abuja muri Mutarama 2018
RwandAir izatangira kwerekeza i Abuja muri Mutarama 2018

Nkuko bigaragara mu itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ubwikorezi muri Nigiria, RwandAir izatangira gukorera ingendo i Abuja guhera mu itariki ya 01 Mutarama 2017.

Nitangira gukora ingendo muri uwo mujyi bizatuma ibasha no gukora ingendo hagati y’umujyi wa Abuja n’uwa Yaoundé wo muri Cameroon.

Umujyi wa Abuja uziyongera mu mijyi irenga 20 yo muri Africa, RwandAir ikoreramo ingendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka