Perezida Kagame yafunguye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum).

Perezida Kagame niwe watashye iyi ngoro ku mugaragaro
Perezida Kagame niwe watashye iyi ngoro ku mugaragaro

Umuhango wo gufungura icyo cyumba kiri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2017.

Hon. Tito Rutaremara wari kumwe n’abasirikare 600 ba RPF bari muri CND yahoze ari Inteko Ishinga Amategeko muri 1994, yavuze ko ubundi iriya nzu ntawuyinjiyemo wakagombye kuyigiriramo ibibazo.

Yagize ati “Iyi nzu ni nk’urugo rw’Umunyarwanda rwa kera, bivuze ko urujemo yagombaga kubona umutekano, n’inyamaswa yaruzagamo ntiyagombaga kwicwa. Iyi nzu rero yasobanuraga umutekano k’uyijemo wese gusa si ko byagenze”.

Iki gihangano kiri hanze, kigaragaza abasirikari n'imbunda yabashije guhashya umwanzi
Iki gihangano kiri hanze, kigaragaza abasirikari n’imbunda yabashije guhashya umwanzi

Yasobanuraga ko mu gihe cya Jenoside, ubwo bari muri CND, ingabo za Leta yari iriho zaharashe guhera ku ya 6 Mata 1994, biba ngombwa ko bitabara ndetse bakajya no gutabara abicwaga bazira ubusa.

Yagize ati “Ubundi iyo urimo guharanira impinduka ntiwizera abayobozi ahubwo wizera abaturage kuko ari bo uba ugomba kuzakorana nabo. Ni na ryo somo rikomeye rijyanye no gushaka impinduka kuko utaba uzi ibyo abayobozi bashobora gukora umwanya uwo ari wo wose.”

Yongeraho ko ubundi icyari kigamijwe byari ibiganiro byerekezaga ku gusaranganya ubutegetsi n’ubwo Leta yari iriho itabishakaga.

Iyi nzu inteko ishinga amategeko ikoreramo niyo yahoze yitwa CND, ni nayo irimo iyi ngoro ndangamateka
Iyi nzu inteko ishinga amategeko ikoreramo niyo yahoze yitwa CND, ni nayo irimo iyi ngoro ndangamateka

Ati “Muri iryo saranganya, Habyarimana yagombaga kuba n’ubundi Perezida, Minisitiri w’Intebe akava muri MDR, naho FPR ikagira Minisitiri w’Intebe wungirije, abaminisitiri batandatu ndetse n’abadepite 11”

“Ingabo na zo zagombaga kuvangwa, mu ba Ofisiye bakuru amasezerano yavugaga ko bagombaga kuba bangana ku mpande zombi. Mu basirikare bato FPR yagombaga kugira 40% naho aba Leta bakaba 60%”.

Ibi ngo bikaba ari bimwe mu byari bikubiye mu masezerano ya Arusha muri Tanzaniya, yabaye mu 1992 hagati ya FPR na Leta ya Habyarimana, gusa ntiyashyizwe mu bikorwa.

Hon Rutaremara avuga kandi ko Inkotanyi zari zifite imbaraga no kwihangana byagombaga kuzifasha kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda bari bacitsemo ibice bityo n’igihugu kigasubirana, ari na byo byatumye zitsinda urugamba.

Perezida Kagame niwe watashye iyi ngoro ku mugaragaro
Perezida Kagame niwe watashye iyi ngoro ku mugaragaro

Iyi nyubako yahoze yitwa CND niyo yakiriwemo abasirikare 600 ba batayo ya gatatu bari bagize ingabo za RPF-Inkotanyi n’abandi banyapolitiki bari baje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha mbere gato y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira.

Bimwe mu bigize iyi ngoro harimo ibyumba icyenda bigaragaza uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze, kuva ku masezerano ya Arusha yo mu 1993 kugeza habayeho Guverinoma y’Ubumwe y’Abanyarwanda tariki 19 Nyakanga1994.

Igihangano cy'umusirikare witeguye kumasha
Igihangano cy’umusirikare witeguye kumasha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndishimye kuko nkatwe tukiribato tuzigabyinci kumateka yaranze urwandarwacu muri 1994 tunamenye nuko tugomba kwitwara duharanira amahoro

samson yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane kuko bitumye bamwe mubana babanyarwanda bazamenya neza aho igihugu cyakuwe naho kigeze.bityo bizatuma barushaho gukunda igihugu cyabo.

yvon yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka