Bizeye ko interineti ya 4G izabafasha kunoza ihererekanyamakuru mu iterambere ry’igihugu

Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze bavuga ko ibibazo byo guhererekanya amakuru bigiye gukemuka, nyuma yo kwegerezwa uburyo bwo kubona internet yihuta ku buryo bworoshye.

Abaturage bo muri Musanze basobanuriwe imikorere ya 4G
Abaturage bo muri Musanze basobanuriwe imikorere ya 4G

Leta y’u Rwanda ifite icyerekezo cy’uko buri muturage agomba kugira ubushobozi bwo kubona interineti yihuta kugira ngo agere ku iterambere byihuse kandi ashobore guhererekanya amakuru.

Nubwo mu Rwanda hakigaragara ibibazo bya interineti nke, ariko hakomeje kugenda hashyirwaho uburyo bwo gufasha abaturage bahuraga n’ibyo bibazo.

Mu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka musanze, bukozwe n’ikigo cy’Abanyakoreya gikwirakwiza interineti ya 4G bafatanyije na popcon, kuri uyu wa Kane no kuwa gatanu tariki ya 13 kugeza 14 Ukuboza 2017, abaturage beretswe imikorere y’iyo interineti n’uburyo yabafasha guhindura ubuzima.

Abaturage wabonaga bafite amatsiko yo kumenya iby'iyi internet yihuta
Abaturage wabonaga bafite amatsiko yo kumenya iby’iyi internet yihuta

Jean Paul Segatore yavuze ko nyuma yo kubona interineti ya 4G, yizeye ko izabafasha kwihutisha ibyo bakora kugira ngo bajyane n’icyerekezo u Rwanda rwihaye.

Yagize ati “Turi mu iterambere ry’ihuta natwe tugomba gukoresha interineti yihuta. Byanejeje kuba bangejejeho iyi interineti yihuta cyane ya 4G.’’

Yakomeje avuga ko nubusanzwe yayikoreshaga ariko yasanze ifite itandukanirizo ryuko yihuta kurusha isanzwe ya 3G.

Manzi Vivier umuturage wo mu karere ka Musanze yavuze ko ubusanzwe yakoreshaga 3G igendagaho bityo bikamutinza muri gahunda ze no mubushakashatsi bwe bwaburi munsi ngo kuba yabonye 4G bigiye gukemuka kuko abonye internet yihuta.

Ati “Najyaga nkoresha 3G ikankereza hamwe no kuntwara umwanya munini ariko ubu nabonye internet ya 4G ntibizasubira.”

Manzi yishimiye kumenya imikorere ya 4G
Manzi yishimiye kumenya imikorere ya 4G

Akomeza asaba urubyiruko kureka gutakaza umwanya wabo bakoresha 3G ahubwo bagane 4G kugirango bakoreshe igihe cyabo neza bagere kuribyinshi mugihe gito.

Duncan Mugisha,umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri 4G LTE, ari nayo yakoze ubwo bukangurambaga, yavuze ko baje muri ako karere gaturiye umupaka ngo babafashe kugendana n’igihe mu ihererekanya makuru.

Aho yavuze ko bari mu bikorwa byo gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Musanze bose,kudacikwa n’amahirwe yo gukoresha interineti yihuta.

Akomeza avuga kandi ko bafite intego y’uko uyu mwaka uzarangira bageze kuri 95% basakaza interineti ya 4G mu Rwnda.

Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiriye mu Karere ka Bugesera itariki 24 Ugushyingo 2017, kikazakomereza mu Karere ka rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

4G ninziza ariko iboneka hake mugihugu, nkubu mazi iminsi mu Birambo bya Gashari Karongi ariko gufata 4G byantwaraga 5000 FRW kugera kuri 4G Rubengera

John yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka