Perezida Kagame yashimye uko ishoramari ry’Abanyarwanda rihagaze

Perezida Paul Kagame avuga ko ashima uburyo abashoramari b’Abanyarwanda bakomeje kwitabira gushora imari mu gihugu cyabo, akavuga ko ibikorwa nk’ibyo ari byo byunga Abanyarwanda.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Yabitangaje ubwo yatahaga ku mugaragaro hoteli ya Park Inn Radisson, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Ishoramari nk’iri ni ingenzi ariko na none bikarushaho iyo rihuza abantu bo mu bice byose by’ubuzima rikanabafasha kwiyubakira igihugu. Niteguye gushyigikira ibikorwa nk’bi bifite uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.”

Iyi hoteli ni y’umushoramari witwa Mugisha.

Perezida Kagame yashimye uburyo Abanyarwanda bashora imari iwabo
Perezida Kagame yashimye uburyo Abanyarwanda bashora imari iwabo
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame yafashe ifoto y'urwibutso na Mugisha n'umugore we
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame yafashe ifoto y’urwibutso na Mugisha n’umugore we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka