MINISANTE yaciye burundu itabi rya SHISHA mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yafashe icyemezo cyo guca burundu ikoreshwa ndetse n’itumizwa ry’impombo zifashishwa mu kunywa itabi rizwi nka SHISHA ku butaka bw’u Rwanda.

Itabi rya SHISHA ryaciwe burundu mu Rwanda
Itabi rya SHISHA ryaciwe burundu mu Rwanda

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba
rigaragaza ko icyo cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.

Guhera kuri iyo tariki birabujijwe gukoresha, kwamamaza cyangwa gutumiza mu mahanga impombo zifashishwa mu kunywa itabi rya SHISHA ku butaka bw’u Rwanda.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bubi bw’iryo tabi bwagaragajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO).

Nk’uko WHO ibivuga, kunywa itabi rya Shisha bigira ingaruka ku buzima bw’urinywa zirimo ko umwotsi waryo ushobora gutera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.

MINISANTE ikomeza ivuga ko uzanyuranya n’iri tangazo azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Icyo cyemezo cyo guhagarika itabi rya SHISHA cyije nyuma y’iminsi mike KT Press, ikinyamakuru cya Kigali Today cyandika mu cyongereza gikoze inkuru icukumbuye igaragaza uburyo itabi rya SHISHA rikoreshwamo ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Itangazo ryatanzwe na MINISANTE
Itangazo ryatanzwe na MINISANTE

Ubusanzwe Shisha ryari itabi rigira impumuro y’imbuto zinyuranye ndetse rimwe na rimwe hakaba aho rivangwamo n’urumogi.

Urinywa akurura umwuka yifashishije umugozi uba ucometse ku ruhombo riba riturukamo ariko ryabanje kunyura mu mazi.

Ibyo bikorwa hanifashishijwe ikara ricanwa ku mutwe w’urwo ruhombo.

Mu Rwanda SHISHA igaragara cyane mu tubari two mu mujyi wa Kigali no mu Ntara aho riba rinyobwa n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi baba basa nk’abinezeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyobintu nibyorwose guca iryotabi bakoze

alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka