Musanze: Guhashya Shisha n’abayikoresha byatangiye gushyirwa mu bikorwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ihakorera batangiye guta muri yombi abanywa itabi rya Shisha banabambura ibyo bayinywesha.

JPEG - 75.2 kb
Utubari ducuruza Shisha twatangiye gukurikiranwa

Ni umukwabo wakozwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017 nyuma gato y’itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryamaganaga ubucuruzi n’ubunywi bw’itabi rizwi nka Shisha ku butaka bw’u Rwanda kubera ingaruka zaryo ku buzima.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Musanze Uwamaliya Marie Claire yabwiye Kigali Today ko uwo mukwabo wakozwe hagati ya saa yine na saa sita kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017.

Yagize ati " Umukwabo wakorewe mu tubari tunyuranye two mu mujyi wa Musanze hafatwa Shisha esheshatu"

Akomeza avuga ko Shisha zafatiwe muri uwo mukwabo zahise zishyirwa mu maboko ya Polisi y’Umurenge wa Muhoza hirindwa ingaruka yakomeza guteza ku buzima bw’abaturage.

Yunzemo ati "Ni igikorwa kizakomeza hirya no hino mu karere ka Musanze kikagendana no kwigisha abaturage ububi bwayo kuko kwigisha ari uguhozaho".

JPEG - 65.8 kb
Uwamariya Marie Claire avuga ko batangiye gushyira mu bikorwa Gahunda ya Minisante nk’uko yabitangaje

Polisi y’igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Tweeter nayo yahise itangaza ko yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guca burundu Shisha cyafashwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ndetse kigahita gitangira no kubahirizwa.

Yahamagariye abaturage kuyitungira urutoki uwabona aho banywa Shisha cyangwa icururizwa bakayiha amakuru hakoreshejwe umurongo wayo wa telefoni itishyurwa ariwo 112.

JPEG - 62.7 kb
Umwe mu batsimbaraye mu gucuruza shisha yatawe muri yombi

Mu Rwanda itabi rya Shisha ryabuzanyijwe na Minisiteri y’ubuzima nyuma y’uko ikinyamakuru cya Kigali Today cyandika mu cyongereza KT Press gikoze inkuru icukumbuye igaragaza uburyo yifashishwa mu kunywa ibiyobyabwenge bya Marijuana n’urumogi.

Ibyo bikiyongera ku mabwiriza y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima agaragaza ko umwotsi wa Shisha ufite ubushobozi bwo guteza indwara zibasira ibihaha, umutima n’izindi ndwara ku munywi wayo.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 7 )

Minisante oyeee,shisha ziba mutubare twinshi two mu Rwanda police,army bakore operations.urugero beyrouth I kibagabaga hano kuka etage gafatanye no kwa celestin bar I remera...

Mob yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Gusa nukp itigeze ishyira imbaraga muguhashya biriya binyobwa bahagaritse nyanara bakomeje kubicuruza nijoro bararabguza uko bisanzwe bagiye kubikorera mukarere ngi kiburasirazuba ese ako karere ko ntikaba mu Rwanda ngo kubahirize amabwiriza babizana nijoro imodoka zirara zibitwara! barakorera congo bakabyamvutsa nijoro??? vice mayor umueava ukorana uwushyire kuricyo kintu! kubinywa byo ni kwa jeu bafunzee??? ubundi ubonantscyshindutse kulo abo mwahagaritse bosee varacyanakora pee!

musabe Jacquis yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ngo Marijuanas n’urumogi

koko yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Kuki ministeri ishinzwe ubuzima itinya abanyamahanga (abashinwa)birirwa batwicisha itabi mu mamamodoka tubatwaye twavuga bagahita batwirukana nkorana nabo mu mudanda urimo ukorwa wa Gabiro-Kayonza

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Bravo!! SHISHA ni mbi cyane,kimwe n’itabi.It is poison.Niyo mpamvu WHO/OMS yasabye companies zikora itabi kwandika ku mapaki ko "Itabi ryica".Bihuye nuko Bible ivuga muli 2 Corinthians 7:1 yuko tugomba kwirinda ikintu cyose cyangiza umubiri.Kubera iyo mpamvu,Abahamya ba Yehova bafata ITABI nk’icyaha.Nta numwe urinywa.

Didace yanditse ku itariki ya: 16-12-2017  →  Musubize

Dushimiye Ministeri y’ubuzima icyo gikorwa yatangiye cyo guca inicurizwa byangiza ubuzima bw’abanyarwanda ihereye Ku itabi .Turauisaba no guca ubuki buturuka Tanzaniya kuko bitwata amafranga menshi y’abanyarwanda kandi butujuje ubuziranenge

Elisa yanditse ku itariki ya: 16-12-2017  →  Musubize

icyo kiyobya bwenge porice igihashye kitakomeza kwangiza ubuzima bwabanyagihugu

uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 16-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka