Volleyball: Amakipe ya APR yongeye gutsindwa, RRA WVC ifata umwanya wa mbere
Mu mpera z’icyumweru twasozaga, shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, yarakomezaga hakinwa umunsi wa kane, aho wasize amakipe ya APR VC yongeye gutakaza naho RRA WVC ifata umwanya wa mbere.
Ni umunsi wa kane watangiye ku wa gatanu taRiki ya 29 Ugushyingo, ahari imikino ibiri, umwe wahuje ikipe ya APR VC y’abagabo ndetse n’ikipe ya REG VC, mu gihe mu bagore ikipe ya APR WVC yari yacakiranye na RRA WVC.
Mu mukino watandukanyijwe n’amaseti 5, ikipe ya APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-2 (21-25, 25-16, 25-12, 20-25, 10-15) mu gihe ikipe ya RRA VC (Rwanda Revenue Authority) biyoroheye yatsinze APR WVC amaseti 3-1.
Nyuma yo kuwa gatanu, imikino yakomeje ku kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, aho imwe mu mikino yari iteganyijwe harimo nk’uwahuje ikipe ya Kepler VC na East Africa University Rwanda (EAUR), aho Kepler VC yatsinze EAUR VC amaseti 3-0, RP Ngoma itsindwa na Gisagara amaseti 3-0, naho Police VC itsinda KVC amaseti 3-1.
Mu cyiciro cy’abakobwa ku mikino yabaye kuwa gatandatu, ikipe ya Ruhango yatsinze RP Huye amaseti 3-0 naho East African University itsindwa na Kepler VC amaseti 3-1.
Shampiyona ya Volleyall umunsi wa kane yakomeje ku cyumweru ahabayemo indi mikino ikomeye cyane mu cyiciro cy’abagabo. Umwe mu mikino yari itegerejwe, ni uwahuje ikipe ya APR VC na EAUR aho uyu mukino warangiye ikipe ya EAUR yegukanye intsinzi ku maseti 3-2.
Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje ikipe REG VC na Gisagara VC na wo wasojwe n’amaseti atanu kuko ikipe ya REG VC yegukanye intsinzi itsinze Gisagara VC amaseti 3-2.
Mu cyiciro cy’abakobwa, umukino wari witezwe cyane, ni wahuje ikipe Kepler WVC ndetse na Police WVC aho uyu mukino warangiye ikipe ya Police WVC yegukanye intsinzi ku maseti 3-1.
Indi mikino yabaye mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC yatsinze EAUR amaseti 3-0, Wisdom School itsinda RP Huye amaseti 3-0 naho RRA WVC itsinda Ruhango amaseti 3-1.
Umunsi wa gatanu, muri shampiyona ya Volleyball uzakomeza mu mpera ziki cyumweru aho mu mikino yitezwe harimo n’umukino uzahuza Kepler VC na Police VC ndetse na RRA WVC na Police WVC mu cyiciro cy’abagore.
Ohereza igitekerezo
|