Tonzi arasaba abashoramari gutekereza ku bagore bari mu ruganda rwa muzika

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yasabye abashoramari gutekereza ku muziki nk’ubundi bucuruzi kugira ngo uruganda rw’ibihangano rusagambe, cyane cyane bagaharanira gushora imari mu bagore baririmba.

Tonzi arasaba abashoramari gutekereza ku bagore bari mu ruganda rwa muzika
Tonzi arasaba abashoramari gutekereza ku bagore bari mu ruganda rwa muzika

Tonzi yatangaje ibi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu biganiro byaganirwaga ku bibazo abagore bahura na byo mu ruganda rw’ibihangano, mu nama yateguwe na Ikirenga Arts and Culture Promotion Organization.

Tonzi yagize ati, "Abagore baracyari inyuma mu ruganda rw’imyidagaduro, si uko nta mpano zihari mu Rwanda, ahubwo ni uko dufite ikibazo cy’ubushobozi bwo gushora imari mu bihangano byacu. Abacuruzi bakwiye gutekereza ku ishoramari mu ruganda rw’ubugeni kugira ngo uruganda rw’ibihangano mu Rwanda rurusheho gukura,"

Yakomeje avuga ko abagore benshi bava mu ruganda rw’ubugeni n’ubuhanzi muri rusange, mbere y’uko babasha kugaragaza impano zabo ku Isi, kubera kubura amafaranga yo kwishyura amahoteri n’ahandi hakorerwa imyidagaduro.

Abitabiriye inama yateguwe na Ikirenga Arts and Culture Promotion Organization
Abitabiriye inama yateguwe na Ikirenga Arts and Culture Promotion Organization

Tonzi hamwe n’abandi bagore bari mu ruganda rw’ubuhanzi, bahuriye muri gahunda yateguwe na Ikirenga Arts and Culture Promotion Organization, kugira ngo baganire ku bibazo abagore bahura na byo mu ruganda rw’imyidagaduro n’uburyo byakemurwa.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ikirenga Arts and Culture Promotion, Pierre Hakizimana, harakenewe gukangurira abacuruzi kumva agaciro ko gushora imari mu ruganda rw’ubugeni nk’ubucuruzi burimo kuzamuka bwa turizimi niba buhagaze neza.

Yagize ati "Abafite ubucuruzi bakwiye gukomeza kugirana ibiganiro n’abantu bo mu ruganda rw’ubugeni. Abenshi muri bo baracyafite ibitekerezo bike ku bwiza bw’uruganda rw’ibihangano n’uko rwunganira ubukungu bw’Igihugu."

Umuyobozi wa Ikirenga Arts and Culture Promotion Organization
Umuyobozi wa Ikirenga Arts and Culture Promotion Organization

Ikirenga Arts and Culture, mu bihe bishize yari yarateguye iserukiramuco ryari rikubiyemo ibirori no kugaragaza ibyiza by’ubukererugendo mu Rwanda, ariko riza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’icyorezo cya Marburg.

Tonzi wavukiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umubyeyi w’abana babiri, yatangiye kuririmba afite imyaka 10 mu rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

Ni umwe mu bagize itsinda ry’Abanyarwandakazi baririmba indirimbo za gospel bise ’The Sisters’ hamwe na Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi na Fanny.

Iri tsinda ryaje gutandukana muri 2007, maze Tonzi atangira urugendo rwo kuririmba ku giti cye. Tonzi amaze kugira indirimbo zirenga 100 kuva yatangira kuririmba, harimo n’izo yakoranye n’abandi baririmbyi ba gospel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka