Nigeria: Abaturage batewe ubwoba n’amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika

Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika.

Abaturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria babayeho mu bwoba kubera amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika
Abaturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria babayeho mu bwoba kubera amabandi yatangiye gukoresha ibisasu biturika

Ako gatsiko k’amabandi ngo gakorera ahanini ku muhanda wo mu gace kazwi nka Maru, ubusanzwe ngo kakoraga ibikorwa byo gutega abantu ku muhanda bakabashimuta, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse no kwica.

Nk’uko byemezwa n’imitwe y’ubwirinzi muri ako gace (auto-défense locaux), ibyo bisasu biturika byatangiye gukoreshwa ku cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, ubwo ayo mabandi yategega igisasu kigaturitsa imodoka ya gisivili igahita ishya n’umushoferi wari uyitwaye igahita apfa.

Bivugwa ko ibyo bisasu byari byatezwe n’ayo mabandi kuri uwo muhanda, mu rwego rwo gukumira ko Ingabo za Leta ya Nigeria zifite ibirindiro mu Mujyi wa Dansadau, zabasha gutabara mu gitero ayo mabandi yateguraga kugaba hafi y’ahitwa Umguwar Galadina, mu bilometero bikeya uvuye aho ibyo bisasu byari byatezwe.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yatangaje ko hari ikindi gitero cy’ayo mabandi cyaburijwemo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, ubwo abo bagabo bitwaza intwaro bagabaga igitero ku baturage batuye muri ako gace ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu gihe Abayisilamu barimo bitegura gutangira isengesho ryabo rya mu gitondo.

Abagize umutwe w’ubwirinzi (auto-défense locale), ngo bahise batabara vuba batesha ayo mabandi bayasubiza inyuma, ndetse bidatinze n’Ingabo za Leta ya Nigeria ziba zirahageze zizanye umusanzu n’ibikoresho bikomeye byo guhashya ayo mabandi.

Muri icyo gitero, ngo hari intwaro nyinshi zakoreshwaga n’ayo mabandi zafashwe ndetse n’ibyo bisasu amabandi atega ku muhanda hari ibyafashwe.

Abakurikirana iby’umutekano aho muri Nigeria, bavuga ko ibyo bitero bigabwa n’ayo mabandi ku baturage bo mu gace ka Umguwar Galadina, birimo gukorwa mu rwego rwo kwihorera kuko hari umwe mu bayobozi b’ayo mabandi wari wubashywe cyane witwaga Sani Black, wishwe muri Nzeri uyu mwaka, yishwe n’Ingabo za Leta ya Nigeria ku bufatanye n’abagize auto-défense locale, akicirwa muri ako gace ka Maru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka