Nyamasheke: Umusirikare ukekwaho kwica abantu batanu yatangiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rurabera mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye.

Abaturage bo mu Kagari ka Rushyarara bavuga ko byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, tariki 13 Ugushyingo 2024 mu ma saa saba z’ijoro.

Bivugwa ko imwe mu mpamvu yatumye Sergeant Minani arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza mu ntoki undi agashaka kwishyura kuri telefone, ariko nyiri akabari arabyanga, bituma nyiri akabari agira ati «genda uzagwe mu ishyamba uzerera.»

Abaturage bavuga ko Sergeant Minani yagize umujinya agasohoka akagaruka arasa abari mu kabari ariko uwo bateranye amagambo anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe.

Icyo gihe Ubuyobozi bw’ Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwababajwe n’ibyo uwo musirikare yakoze, bwihanganisha imiryango n’inshuti babuze ababo.

Kureba uko urubanza rwagenze, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakunda cyane, Gusa agomba guhanwa kuko yakoze amakosa, atandukira amahame agenga RDF n’Abanyarwanda muri Rusange.

Donatien yanditse ku itariki ya: 3-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka