Tanzania: Yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umwana we
Muri Tanzania, ahitwa Shinyanga, umugabo witwa Peter Makoye w’imyaka 45 yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi yapfuye, bivugwa ko yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umwana we w’imyaka itandatu (6) mu ijosi, akamukomeretsa cyane, ku bw’amahirwe umwana ntahite apfa ahubwo akajyanwa kwa muganga.
Komanda wa Polisi aho mu Ntara ya Shinyanga, Janeth Magomi yabwiye ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru ko, mu iperereza ry’ibanze rimaze gukorwa uhereye ku wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024 ubwo uwo mugabo yasangwaga mu nzu yapfuye amanitse mu mugozi, ryagaragaje ko ikibazo cyatangiriye ku makimbirane hagati y’uwo mugabo n’umugore we kubera amasambu.
Komanda Magomi yasobanuye ko intambara hagati y’uwo mugabo (nyakwigendera) n’umugore we, zatangiye ubwo umugore yamubazaga igituma akomeza kugurisha amasambu yabo kandi ntanabanze kumumenyesha, kuva ubwo ngo yabifasha nabi, bimutera umujinya mwishi atangira gushaka gukubita umugore we, amuhungira mu baturanyi.
Yagize ati, “Ni byo koko byabaye, uwo mugabo yasanzwe yiyahuye, impamvu yabaye intandaro ikibazo cy’uko umugabo (nyakwigendera) yagurishaga amasambu atamenyesheje umugore, amakimbirane atangirira aho”.
Yakomeje asobanura ko bitangira, umugabo yashatse gukubita umugore, ahungira mu baturanyi abasaba ko bamufasha bakaza bakajya gukiza n’umwana we yari asize mu nzu ubwo yirukaga ahunga, ariko abaturanyi baje batabaye basanga uwo mwana yamaza gukomeretswa na Se mu ijosi bikomeye, bigaragara ko yatemeshejwe icyuma gifite ubugi butyaye.
Aba baturanyi bahageze ngo basanze uwo mwana wakomerekejwe ari ku ruhande, mu gihe Se yari amanitse mu mugozi yamaze gupfa. Ubwo nyina w’umwana yahise amwihutana kwa muganga, abaturanyi bamenyesha Polisi iby’uwo mugabo wiyahuye, Polisi iza gutwara umurambo mu Buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Shinyanga.
Ohereza igitekerezo
|
Kuva Sida bayivumbura muli 1981,imaze guhitana abantu barenga 42 millions,n’ubu ikibica.Nibuze abarenga 95%,ibica kubera gusambana.Abantu twirinze gukora ibyo Imana itubuza,abatuye isi bose bagira amahoro.Uretse na Sida,ibi bikurikira byose byavaho burundu: Intambara,Gereza,abasirikare,abapolisi,etc...Ariko kubera ko abantu bananiye Imana guhera kuli Adamu na Eva,Gahini,etc...,abayumvira akaba aribo bacye cyane nkuko bible ibyerekana,ku munsi w’imperuka wegereje izabarimbura bose isigaze abo bacye bayumvira.Izabahemba kubaho iteka,nta kibazo na kimwe bafite.