#CIMEGOLF2024: Mukisa Benjamin ni we wegukanye irushanwa

Mukisa Benjamin ni we wegukanye irushanwa rya CIMEGOLF 2024, ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu ku wa 30 Ugushyingo 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu bagabo mu gutera umupira muremure (Longest Driver) mu gihe abagera kuri 12 bahembwe muri rusange.

Mukisa Benjamin ni we wegukanye irushanwa muri rusange
Mukisa Benjamin ni we wegukanye irushanwa muri rusange

Ni irushanwa ryakiniwe kuri Kigali Golf Resorts & Villas, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 60 bakinnye bose batangiriye rimwe mu myobo 18 igize iki kibuga mpuzamahanga cya Golf, aho bamwe mu bakinnyi bitwaye neza barimo Akanigi Melissa wabaye umukinnyi wa mbere mu bagore wateye umupira muremure (Longest Driver), mu bagabo akaba Mukisa Benjamin ari na we waryegukanye muri rusange.

Muri rusange abakinnyi 12 ni bo bahawe ibihembo nyuma yo kwitwara neza barimo Reggio Paol wahembwe nk’uwegereje umwobo umupira kurusha abandi, Karangayire Placide, Deo Kanamugire, Kaushik Pandit ndetse na Bhargav Pandit.

Akanigi Melissa yabaye umukinnyi wa mbere mu bagore wateye umupira muremure (Longest Driver)
Akanigi Melissa yabaye umukinnyi wa mbere mu bagore wateye umupira muremure (Longest Driver)

Nyuma yo gusozwa kw’iri rushanwa, Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige yavuze ko nk’abakinnyi baba bakeneye amarushanwa nk’aya menshi kuko atuma bazamura urwego.

Ati “Hari byinshi twagezeho muri iyi myaka yashize kuko ubona abaterankunga ba Golf bari kwiyongera, ariko haracyakenewe indi ntambwe mu kugera aho twifuza. Ibyo bizatuma tubona amarushanwa menshi kandi akomeye kurusha ayo dufite ubu.”

Muri CIMEGOLF 2024 hahembwe abakinnyi 12 bitwaye neza muri rusange
Muri CIMEGOLF 2024 hahembwe abakinnyi 12 bitwaye neza muri rusange

Akanigi Melissa wegukanye irushanwa mu bagore yavuze ko uyu mukino ukeneye abakinnyi bashya kuko abahari badahagije nk’uko babyifuza.

Ati “Ndishimye cyane kuba negukanye igihembo kuko ntabwo biba byoroshye. Uyu ni umukino usaba umwanya, imyitozo myinshi n’ibindi. Abifuza kuwumenyaho byinshi nibaze bareke gutinya, bizagenda neza kandi umukino urusheho kumenyekana.”

Irushanwa rya CIMEGOLF ryakinwe bwa mbere mu 2017, rifite ingengo y’imari ya miliyoni 30Frw yagiye izamuka umwaka ku wundi aho kuri ubu zimaze kurenga miliyoni 100Frw zishorwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka