Abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutabona ntiboroherwa no kubabonera ibitabo bigiramo
Abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutabona bo mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Education Institute for Blind Children Kibeho), bavuga ko bitaborohera kubakorera ibitabo bigiramo kuko biza byanditse mu nyandiko isanzwe.
Alphonse Bikorimana uhigisha amateka, avuga ko ikoranabuhanga ryari ryoroheje kwiga ku banyeshuri kuko bafite udukoresho bita Orbit bifashisha mu gusoma ibyanditse muri word.
Imbogamizi bagira ziterwa no kuba ibitabo byo kwigiramo REB ishyira ku mbuga zayo kugira ngo byifashishwe mu gihe ibicapye bitaraboneka, biba biri muri PDF, nyamara ibikoresho abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bifashisha basoma kugeza ubu bikaba byanditse muri word.
Agira ati "PDF kuyishyira muri word kugira ngo isomeke biragorana cyane. Bisaba kongera kubishyira ku murongo, ukuramo amashusho, bikagufata igihe kinini."
Avuga ko no kugira ngo abana batabona neza, biganjemo abafite ubumuga bw’uruhu babashe gusoma, bisaba gufata inyandiko ubusanzwe ziba zanditse mu nyuguti z’urugero rwa 12 bakazishyira byibura kuri 14 kuko ibitoya batabibona.
Ku bw’ibyo, gutegura ibyo baha abanyeshuri birabagora kubera ko baramutse bakoze inshamake abana batabasha kubona ubumenyi buhagije, cyane ko bo batabasha kwisomera ibitabo babisanze nko mu isomero nk’uko bigenda ku badafite ubumuga bwo kutabona.
Bikorimana ati "Ntiwakwigisha ibiri mu gitabo byose, ariko bidusaba gutegura amasomo atari mu nshamake, ahubwo arimo ibintu byinshi kuko umwana nta gitabo aba ari bubone."
Yungamo ati "Bisaba ko mwarimu akora cyane, akabategurira ibintu bifatika, birimo iby’ingenzi byuzuye umwana azabasha gusoma agasobanukirwa. Bitandukanye n’uko umwana ubasha kureba agenda agafata igitabo agasoma, akunguka byinshi byiyongera ku byo yize."
Bikorimana kandi avuga ko iki kibazo bigeze kukigeza kuri REB, babemerera kuzabazanira ibitabo byanditse mu nyandiko zisomwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, ariko amasomo y’amateka ahita ahinduka.
Ati "Byasubije ibintu irudubi. Ubu uretse natwe, n’ibigo bindi ntibirabona ibitabo."
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho, na bo bavuga ko bifuza gusoma cyane, ntibabashe kubigeraho kubera ko ibyanditse mu nyandiko babasha gusoma ari bikeya.
Joséline Mushimiyimana wiga amateka, ubumenyi bw’isi n’ubuvanganzo, akaba mu bakenera inyandiko nini kuko areba gakeya, ati "Tugeze mu mwaka wa gatanu, na n’ubu ntiturabona ibitabo. Ibitabo ntibihagije."
Akomeza agira ati "Tuba dukeneye n’ibitabo by’inkuru ndende (novels) zivuga nko ku bantu babaye intwari ndetse no ku kuntu abantu babayeho, ariko ntabwo tubibona."
Jean de Dieu Niyonzima wiga mu mwaka wa kane w’indimi n’ubuvanganzo na we ati, "Ibitabo dusoma biracyari bikeya. Kubishyira mu nyandiko yacu biragoranye."
Tariki 3 Ukuboza 2024, umunsi mukuru w’abafite ubumuga wizihirijwe i Kibeho, ndetse abayobozi bari bawitabiriye bagenderera iryo shuri, banagaragarizwa izo mbogamizi.
Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko na bo biboneye ko gukorera abafite ubumuga bwo kutabona ibitabo bigiramo bivunanye kandi bitwara igihe kinini, kuko nk’imashini zicapa mu nyandiko babasha gusoma zigenda gahoro, mu gihe icyo kigo gifite ebyiri gusa.
Izo mashini zigenda gahoro kandi igitabo cy’impapuro 300 iyo cyanditswe mu nyandiko isomwa n’abafite ubumuga bwo kutabona kiza ari hafi impapuro 1000.
Ati "Hamwe na REB turateganya kubashakira n’indi mashini yo kuba bifashisha mu gihe hakiri kurebwa ko kubera iterambere ry’ikoranabuhanga hatabobeka izihuta (imashini)."
Yongeraho ko kuba muri REB hasigaye hari ishami rishinzwe uburezi budaheza, bafite icyizere ko n’izindi nzitizi mu myigire y’abafite ubumuga zizagenda zikurwaho.
Marie Solange Kayisire, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, wari witabiriye kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga yibukije ko Leta ikomeje gukora byinshi, mu kwita ku bafite ubumuga.
Ni muri urwo rwego hashyizwe imbaraga mu gutanga insimburangingo, hagashyirwaho amashuri afasha abafite ubumuga, hagashyirwaho inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, n’imikino n’imyidagaduro ku bafite ubumuga.
Yavuze kandi ko hari ibizakomeza kwitabwaho nk’uburezi budaheza, ubuzima, gukomeza gufasha abafite ubumuga batishiboye hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.
Ohereza igitekerezo
|