Nyamasheke: Umusirikare ukurikiranyweho kwica abantu batanu yasabiwe gufungwa burundu
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergeant Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.
Uru rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara. Rwitabiriwe n’abasivili benshi ndetse n’abasirikare.
Umunyamategeko wagombaga kunganira Sergeant Minani, Me Murigande Jean Claude, yasabye urukiko ko rwasubika uru rubanza, asobanura ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe.
Urukiko rwanze ubusabe bwa Me Murigande nyuma y’aho Ubushinjacyaha bugaragaje ko raporo zo kwa muganga zigaragaza ko Sergeant Minani nta burwayi afite. Uyu munyamategeko yahise yikura mu rubanza.
Nyuma y’aho Me Murigande yikuye muri uru rubanza, urukiko rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuruburanisha, ruha Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura ibyo burega Sergeant Minani.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bushinja Sergeant Minani ibyaha bitatu: ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) tariki ya 13 Ugushyingo 2024 cyatangaje ko Sergeant Minani w’imyaka 39 y’amavuko akekwaho kurasira aba bantu mu kabari ko muri santere yo muri Rusharara mu rukerera rw’uwo munsi.
Cyagize kiti: “RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko”.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Sergeant Minani yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.
Yasobanuye ko hari abazi ukuri kw’ibyabaye bakwiriye kubazwa byimbitse imvano y’ubu bwicanyi. Ati: “Uwingeneye Solange yarabibonye D’Amour n’abakozi be bankubita, mwazamubaza”.
Ni mugihe, Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko uregwa ntacyo yakorewe gikomeye cyari gutuma ava mu kabari akajya kwambara impuzankano za gisirikare no kuzana imbunda akarasa abo bari bakimbiranye.
Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergeant Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera.
Ubwo Ubushinjacyaha bwari bumaze gusobanura uko Sergeant Minani yaba yarakoze ibyaha, bwamusabiye igihano cyo gufungwa ubuzima bwose ku cyaha cyo kwica.
Bwamusabiye kandi gufungwa imyaka itanu ku cyaha cyo kwiba no kwangiza ibikoresho bya Gisirikare, ndetse n’umwaka umwe ku cyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe.
Urubanza rwapfundikiwe, urukiko rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro warwo uzasomwa tariki ya 9 Mutarama 2025, saa Munani z’amanywa.
Inkuru bijyanye:
Nyamasheke: Umusirikare ukekwaho kwica abantu batanu yatangiye kuburanishwa
Ohereza igitekerezo
|