Perezida Kagame yitabiriye Formula 1 muri Qatar

Perezida Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Isiganwa rya Formula 1 ryiswe Qatar Airways Formula 1 Grand Prix 2024.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar byatangaje ko Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

Biteganyijwe ko muri iri siganwa u Rwanda rumurikira abarikurikira gahunda yarwo ya Visit Rwanda n’aho rugeze rwitegura kwakira Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, FIA mu birori bizabera i Kigali.

Visit Rwanda yahawe umwanya muri Formula 1
Visit Rwanda yahawe umwanya muri Formula 1

Isiganwa rya Formula 1 ririmo kugana ku musozo, aho hasigaye irya Qatar GP ndetse na Abu Dhabi GP, hagakurikiraho igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bazitwara neza mu mikino yo gusiganwa mu modoka, ig8korwa kizabera i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka