Niyigena Clement yahesheje intsinzi APR FC nyuma y’imyaka itandatu idatsinda AS Kigali

Myugariro Niyigena Clement, yafashije APR FC gutsinda AS Kigali igitego 1-0 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize iyi kipe y’Ingabo idatsinda Abanyamujyi muri shampiyona.

APR FC yabonye intsinzi kuri AS Kigali nyuma y'imyaka itandatu
APR FC yabonye intsinzi kuri AS Kigali nyuma y’imyaka itandatu

Wari umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wakinwe ku cyumweru kuri kigali Pelé Stadium, aho igitego cya Niyigena Clement aricyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ni umukino watangiye udashamaje cyane kuko wabonaga amakipe yombi asa n’aho yigana ndetse anirinda kwinjizwa igitego hakiri kare.

APR FC niyo yacishagamo igasatira ndetse ikanahusha na bumwe mu buryo wabonaga bwabazwe nk’aho ku munota wa 20, Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan bagerageje guhererekanya neza ariko ntibyagira icyo bitanga.

Igice cya mbere ku mpande zombi ntabwo cyari gishamaje ugereranyije n'uko abantu bari biteze umukino
Igice cya mbere ku mpande zombi ntabwo cyari gishamaje ugereranyije n’uko abantu bari biteze umukino

Mu minota 35, AS Kigali nayo yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Pavel Ndzila ariko Emmanuel Okwi ntiyabyaza umusaruro uburyo yabonye.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo bagarukaga bavuye mu karuhuko, ikipe ya APR FC yakoze impinduka maze yinjiza Ruboneka Jean Bosco na Johnson Chidiebere basimbura Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan batagize igice cya mbere cyiza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0

Ku munota wa 63, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku mupira wari utewe na Ruboneka kuri kufura, maze usanga Niyigena Clement ahagaze neza arasimbuka atsindisha umutwe.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya AS Kigali nayo yatangiye gusatira ndetse ku munota wa 72, Ntirushwa Aime yateye Kufura ariko umunyezamu wa APR FC, Pavel awukuramo.

Usibye igitego cya Niyigena Clement, nta kindi gitego kigeze kiboneka nubwo wabonaga amakipe yombi agifite inyota yo gutsinda.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya AS Kigali nayo yagerageje gushaka uko yakwishyura
Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya AS Kigali nayo yagerageje gushaka uko yakwishyura

Undi mukino wabaye, ikipe ya Rutsiro yanganyije na Kiyovu Sports i Rubavu bituma Kiyovu Sports isubira ku mwanya wa nyuma n’amanota 7.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali, ikipe ya APR FC yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 17 mugihe Rayon Sports ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 26.

Ikipe ya APR FC izakUrikizaho ikipe ya Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, mbere yuko icakirana na Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza muri Stade Amahoro.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apr amafaranga yashoye ntiyakabaye ibona igitego Bari ze gusenga no kwiyambaza imana zose cq ngo irindire penariti ihabwa n’indibindi.

Imfura yanditse ku itariki ya: 2-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka