Abayobora amashuri batewe impungenge n’isuzumamikorere ryabituyeho batiteguye
Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryateganyije ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri n’ababungirije (ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire), baravuga ko iri suzumamikorere ryahise riza nyuma y’iminsi mike hasohotse iri teka rya Minisitiri w’Intebe, bo bakavuga ko bari bakwiye gusuzumwa nyuma y’imyaka itatu risohotse.
Nyuma y’iri teka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), cyahise cyandikira ubuyobozi bw’Uturere twose, kibamenyesha ko isuzumamikorere ry’abayobozi b’amashuri n’ababungirije rigomba gutangira ku wa 25 Ugushyingo rikazageza ku wa 20 Ukuboza 2024.
Hirya no hino mu Turere iri suzuma riri gukorwa, ariko abayobozi b’amashuri ntibarivugaho rumwe. Hari bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bavuze ko badashaka kugira icyo bavuga kuri iryo suzumamikorere, na cyane ko bo ritarabageraho.
Umuyobozi wa rimwe mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye, yavuze ko iri suzuma ritaragera mu Karere kabo, ariko avuga ko baritegerezanyije amatsiko. Gusa uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi bidasobanutse muri iri suzumamikorere, ariko avuga ko atarivugaho byinshi na cyane ko atazi abazaza kumukoresha isuzuma icyo bamukorera mu gihe yaba yarivuzeho nabi.
Ati “Ntabwo byoroshye kugira icyo umuntu ayivugaho pe. Si ngiye kukubeshya! None se urumva wazasuzumwa, bakaba bataragusuzuma, ukajya kujora iyo gahunda hanyuma iyo evaluation ukazayikizwa n’iki”?
Icyakora uyu muyobozi yavuze ko icyo yavuga ari uko iri suzumamikorere ryaje ryihuse cyane kuko ari bwo sitati iriteganya yari ikimara gusohoka, akagaragaza ko gusuzuma byari gukorwa nyuma y’imyaka itatu nk’uko sitati ibiteganya.
Ati “Byaje hutihuti. Sitati isohotse uyu munsi, bahise banasohora ibwiriza risaba ko isuzuma rihita rikorwa! Bari kureka nibura isuzuma rigakorwa nyuma y’imyaka itatu”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko gusuzumwa nta kibazo kibirimo, na cyane ko mu gihe cyose umuntu hari inshingano afite biba ari ngombwa ko asuzumwa hakarebwa uko azubahiriza.
Kigali Today kandi yavuganye n’undi muyobozi w’ishuri mu Karere ka Gisagara. Muri aka Karere na ho isuzumamikorere ryari ritaratangira gukorwa, ariko uyu muyobozi yavuze ko baryiteguye.
Kimwe na mugenzi we wo mu Karere ka Huye, uyu muyobozi na we yavuze ko iri suzuma ryaje ryihuse kuko ari bwo sitati iriteganya yari ikimara gusohoka. Uyu muyobozi avuga ko bafite impungenge ko abazabakorera isuzuma bazabagenzura ku bintu batasinyanye imihigo.
Ati “Impungenge ntizabura. None se niba umuntu asohoye sitati, bukeye bwaho agahita asohora ibaruwa y’isuzuma, ubwo urumva nta mpungenge zirimo wowe? Gusuzuma byo si bibi, ariko bari bakwiye gufata imyaka itatu nk’uko sitati ibiteganya”.
Ikindi giteye impungenge abayobozi b’amashuri ngo ni uko mu bagize itsinda rizasuzuma ku rwego rw’akarere harimo abantu badafite ubumenyi buhagije mu burezi, ku buryo hari ibyo bashobora kuzarenganyaho abayobozi b’amashuri kandi nyamara atari bo bagakwiye kubibazwa.
Uyu muyobozi ati “Umuntu umukoreye isuzuma ko wenda abanyeshuri batsindwa, kandi gushyira abanyeshuri mu myanya atari we ubikora (nka kumwe NESA ishyira abanyeshuri mu mashami yigisha amasomo batsinzwe), iryo kosa ari umuntu uba urifitemo uruhare wundi. Ikindi wenda niba nk’ishuri rimaze nk’imyaka ibiri rifite ikibazo cyo kubura abarimu baragiye hataraza abandi, abana bagatsindwa, ibyo si umuyobozi uba ukwiye kubibazwa”.
Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuga ko iri ari isuzuma nk’andi basanzwe bakorerwa, bakavuga ko nta gikwiye gutera bamwe ubwoba.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu mu Mujyi wa Kigali, Padiri Jean Bosco Bizumuremyi, avuga ko igikwiye kwitabwaho ari ukureba niba koko iri suzumamikorere ari ryo ryari rikenewe mu kuzamura ireme ry’uburezi, na cyane ko ireme ry’uburezi rikeneye ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), Mugenzi Leon, avuga ko abayobozi batewe impungenge ari abashobora kuba hari ibyo batuzuza neza.
Ati “Abafite impungenge ni abafite ibyo batuzuza mu inshingano zabo, naho abuzuza inshingano zabo uko bikwiye ntibakagombye kugira impungenge, ahubwo bakwiye kubyishimira mu rwego rwo gusuzuma aho bafite intege nke bityo bakabona aho bikosora”.
Ku birebana no kumenya niba iri suzuma ari ryo ryari rikenewe mu kuzamura ireme ry’uburezi, uyu muyobozi avuga ko iri suzuma rigamije gusuzuma ibipimo by’imiyoborere y’amashuri mu Rwanda mu rwego rwo kunoza imyigire n’imyigishirize biganisha mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Iri suzumamikorere rirakorwa ku bufatanye bwa REB n’Uturere. Akarere n’abo bafatanya bakora isuzumamikorere ry’abayozi, ariko iryo suzuma rikazuzuzwa n’iryo REB na yo izakora.
Mugenzi avuga ko iri suzumamikorere rizakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, aho umuyobozi umwe azajya asuzumwa nibura n’abantu batatu.
REB ivuga ko isuzumabushobozi nirirangira ku byiciro byose, hazakurikiraho gusesengura ibyavuye mu isuzuma, bityo harebwe intambwe zikurikira ibyavuye mu isuzuma.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe riteganya ko umuyobozi w’ishuri uzatsindwa isuzuma azareka kuba umuyobozi ahubwo akajya kwigisha.
Mu gihe adahise abona ishuri yigishamo, azahabwa igihe cy’amezi atandatu cyo kuhashaka, icyo gihe akazajya ahembwa 2/3 by’umushahara yahembwaga. Ayo mezi n’arangira azongererwa andi mezi atandatu yo gushaka umwanya wo kwigisha ariko noneho adahembwa, narangira atahabonye yirukanwe burundu.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese ahubwo ko bavuga nyuma y’ imyaka itatu bakaba barimo no gusuzuma umuyobozi umaze umwaka umwe.
Ikindi se ko batagaragaje amanota yo gutsindira ho?
Barashaka kugarura ikimenyane ndetse n’icyenewabo mu kazi ko kurera.
Batubwire igihe abarimu natwe tuzakorera ikizamini cya English.
Mbega uburezi ngo burazambywa weeeee!
Nonese ahubwo ko bavuga nyuma y’ imyaka itatu bakaba barimo no gusuzuma umuyobozi umaze umwaka umwe.
Ikindi se ko batagaragaje amanota yo gutsindira ho?
Barashaka kugarura ikimenyane ndetse n’icyenewabo mu kazi ko kurera.
Batubwire igihe abarimu natwe tuzakorera ikizamini cya English.
Mbega uburezi ngo burazambywa weeeee!
Ikibashishikaje si ukubahiriza itegeko ngo isuzuma ritangire nyuma y’imyaka itatu, ahubwo icyo babonyemo cyihutirwa ni amafaranga ya za missions abakora isuzuma bazakuramo.
Isuzumabushobozi nk’imwe mu ngamba zo gusigasira ireme ry’uburezi nirikorwe. Ariko hari n’ibindi by’igenze bikwiye gushyirwamo akabaraga: Umwarimu usezeye atinda gusimbuzwa, ibikoresho nk’ingwa ndetse n’izindi mfashanyigiso(ibitabo, Electricity,Internet,etc) ntabwo bigezwa ku mashuri uko bikwiye. Tutibagiwe n’amafaranga afasha amashuri gukemura utubazo twa hato na hato (nk’ubu amezi Ari hafi kuzura atandatu kd mu bizanengwa ntihazaburamo isuku, ibirahure bimenetse, inkuta zisa nabi, etc
Barimo gushaka ibisobanura impamvu nta reme ry’uburezi rihari aho kwemera ko system irwaye bakabihirikira ku muyobozi wishuri. Harimo niterabwoba muri iyo statut muvuga. Bashakire ibisubuzo ahandi pe