Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Handball mu bagabo, irakomeza mu mpera z’icyumweru ikinirwa muri Petit Stade Amahoro guhera ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru, imikino igiye kuhabera ku nshuro ya mbere
Umwe mu mikino uba utegerejwe na benshi ni umukino uhuza Police na APR HC, uyu mukino ukazaba kuri iki Cyumweru i saa kumi z’umugoroba muri Petit Stade Amahoro.
Ubusanzwe imwe muri iyi mikino yari iteganyijwe kuzabera ku bibuga bya ES Kigoma, College ADEGI ndetse na Maison des Jeunes Kimisagara, ariko habaho impinduka zishingiye ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga ari imbere ndetse no kwirinda ko imihindagurikire y’ikirere yarogoya iyi mikino.
Gahunda y’imikino mu mpera z’iki yumweru izabera muri Petit Stade Amahoro
Ku wa Gatandatu tariki 07/12/2024
NYAKABANDA HC vs POLICE HC 9:00
APR HC vs COLLEGE ADEGI 10:30
ES KIGOMA vs NYAKABANDA HC 12:00
COLLEGE ADEGI vs GICUMBI HT 13:00
POLICE HC vs ES KIGOMA 15:00
GICUMBI HT vs APR HC 18:00
Amakipe azaruhuka: UR HUYE, GORILLAS, UB SPORTS, MUSANZE HC AND UR RUKARA
Ku Cyumweru tariki 08/12/2024
UR RUKARA vs ES KIGOMA 9:00
COLLEGE ADEGI vs GORILLAS HC 10:30
UR HUYE vs UR RUKARA 12:00
ES KIGOMA vs COLLEGE ADEGI 13:00
GORILLAS HC vs UR HUYE 15:00
APR HC vs POLICE HC 16:30
Amakipe azaruhuka: GICUMBI HT, UB SPORTS, MUSANZE HC AND NYAKABANDA
Ohereza igitekerezo
|