Kigali: Imodoka yaguye hejuru y’inzu

Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024 nibwo bamwe mu baturage b’i Remera mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona imodoka hejuru y’inzu, nk’uko ababibonye babitangaje.

Umusore umwe yagize ati ‟Ibi bintu byabaye mpari, umuseriveri wa Hoteli bamusabye gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, niba yikanze ko feri yahindutse umuriro, twagiye kubona tubona imodoka hejuru y’inzu, ni amakuru asekeje kandi anababaje”.

Ku bw'amahirwe, iyi mpnuka ntawe yahitanye
Ku bw’amahirwe, iyi mpnuka ntawe yahitanye

Iyo mpanuka yabereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho ishobora kuba yatewe n’umushoferi utakoresheje neza uturebanyuma (Rétroviseurs), nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati ‟Mu bigaragara byatewe n’uburangare, imiyoborere mibi no kudakoresha neza uturebanyuma (rétroviseurs), mu gihe shoferi yavaga muri Parikingi”.

Arongera ati ‟Nta muntu iyo mpanuka yahitanye, nta n’uwakomeretse, hangiritse inzu yonyine. Abantu batwara ibinyabiziga nibagire ubwitonzi, birinde amakosa yo mu muhanda ayo ari yo yose yateza impanuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka