U Burusiya: Igisirikare kizakoresha miliyari 145 z’amadolari umwaka utaha
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, yatangaje ko igisirikare kizakoresha miliyari 145 z’amadolari y’Amerika mu mwaka utaha wa 2025.
Aya mafaranga u Burusiya buzakoresha mu bya gisirikare mu 2025 ni menshi ugereranyije n’ayo bwakoresheje mu bihe byashize.
Ibiro ntaramakuru bya Amerika (AP), byatangaje ko 32.5% by’amafaranga Leta y’u Burusiya iteganya gukoresha mu mwaka utaha azashyirwa mu bya gisirikare.
Urubuga rwa Leta y’u Burusiya rugaragaraho uko ingengo y’imari iteganyiwe muri rusange, Minisiteri y’Ingabo izokoresha miliyari 145 z’amadorari y’Amerika, ugereranije n’ayo igisirikare cyakoresheje mu mwaka ushize, hiyongeyeko 28.3%.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yamaze kwemeza ayo mafaranga. Abasesangura bavuga Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yagiye yongererwa ingengo y’imari buri mwaka kubera intambara iki gihugu gikomeje kurwana na Ukraine.
Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022, ni yo iza ku mwanya wa mbere mu zikomeye zibaye mu Burayi nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose.
Ni intambara ikomeje gusaba ubushobozi bwinshi ku mpande zose. Ukraine ahanini uburyo ikoresha ibukura mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Mu kwezi gushize Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingabo, Lloyd Austin, yatangaje ko igihugu cye kigiye koherereza Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyoni 425 z’amadolari kugira ngo izifashishe mu guhangana n’u Burusiya.
Kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga iyi ntambara, Amerika imaze guha Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyari 60 z’amadolari n’indi nkunga ituma Leta ya Ukraine ikomeza gukora.
Ohereza igitekerezo
|