Musanze: Babonye umurambo w’umugabo hafi y’umuhanda bibabera urujijo
Mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, abaturage barimo bagenda mu muhanda unyuze ahazwi nko kuri Sonrise School mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo hafi yaho, icyamwishe nticyahita kimenyekana.
Uwo mugabo wamenyekanye ku mazina ya Nkundabakura Elie w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Cyuve, umurambo we bawuhasanze mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Umwe mu bahageze mbere yagize ati: “Uwo murambo twawusanze mu gacaca kari hamwe n’umuhanda, inyuma neza y’uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri. Ntitwabashije kumenya icyamwishe, natwe tukiwubona muri ako gacaca twatunguwe. Uko byamera kose birashoboka cyane ko hari abihishe inyuma y’urwo rupfu”.
N’ubwo iperereza rigikorwa ngo hamenyekane intandaro yarwo, abaturage bavuga ko ngo mu masaha y’umugoroba w’ijoro byabereyemo, ngo hari abo bumvise bavuga ko banyuze ku mugabo wari watangiriwe na bagenzi be, barimo bamwishyuza amafaranga yari ababereyemo, bagakeka ko yaba ari uwo waje kwicwa nyuma yaho.
Aba baturage basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zituma umutekano urushaho gukazwa, kuko n’abajura bakunze kwitwikira ijoro bagategera abaturage mu nzira bakabaniga bakanabambura ibyabo, bari mu batiza umurindi imfu za hato na hato zikomeje zumvikana hamwe na hamwe mu Karere ka Musanze.
Ati: “No mu minsi ishize hari umuntu basanze amanitse mu giti yapfuye, hafi y’ahangaha ibi byabereye. Bisanga nanone undi murambo na wo, basanze ku muhanda wa kaburimbo, bigaragara ko ari uw’umuntu bakubise bikamuviramo gupfa mu gihe uwo bari hamwe ubwo bahabategeraga, we bamukomerekeje bikomeye biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga ari intere”.
“Muri iyi minsi abakora urugomo baratuzengereje, kuko uretse kuba bategera abantu mu mihanda bakabaniga bakabambura, hari n’ubwo basanga abantu mu nzu bakiba ibirimo; kandi ikibabaje ni uko n’iyo ugerageje gutabaza cyangwa kubarwanya aba yishyize mu byago byinshi byo kuba yanahatakariza ubuzima”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’urupfu rwa Nkundabakura, avuga ko bahise batangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyabiteye, mu gihe umurambo na wo wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzumwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, aherutse gutangaza ko abagaragaraho imyitwarire nk’iyo batazigera na rimwe bihanganirwa, anavuga ko bagiye gukora ibishoboka bagahashya ibyo bikorwa ariko: “N’uruhare rw’abaturage mu gukaza amarondo, bayashyigikira binyuze mu kubahiriza amabwiriza arebana no kwishyurira igihe imisanzu basabwa, yifashishwa mu guhemba abakora irondo ry’umwuga, nabyo bakwiye kubyitaho kugira ngo koko irondo ry’umwuga ribe igisubizo mu guhangana n’abakora ibyaha cyane cyane mu masaha ya nijoro”.
Urutonde rw’ibyaha byagaragaye mu gihe cy’amezi atatu uhereye muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda iherutse kugaragariza itangazamakuru, rwerekana ko Akarere ka Musanze kagaragayemo ibikorwa 28 bishingiye ku bujura bwo kwambura abantu mu nzira no gutobora inzu, naho ibyaha bishingiye ku gukubita no gukomeretsa byahagaragaye icyo gihe byageraga muri 17.
Ohereza igitekerezo
|