Urubyiruko ruteraniye i Kigali mu Gihango cy’urungano

Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa 30 Gicurasi rwitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano ryabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abandi bitabiriye Ihuriro Igihango cy’Urungano ni urubyiruko ruri mu kazi, urubyiruko rwo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza; urubyiruko rwo mu miryango ishamikiye ku madini n’amatorero n’urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Hari kandi ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abahanzi, abakora siporo zitandukanye, urubyiruko rw’abafite ubumuga; urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mahanga ruri mu Rwanda; abayobozi bagize imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi.

Iri huriro ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe na Ministiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene.

Muri iri huriro urubyiruko rwahawe ikiganiro na Ministiri Dr Bizimana ku mateka mabi yaranze ubutegetsi bw’abayoboye u Rwanda bukageza kuri Jenoside, n’ingaruka zayo.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Leta ya Kayibanda na Habyarimana Juvenal zaranzwe n’amacakubiri ndetse batanga itegeko ko abahutu bemerewe imyanya myinshi mu mashuri abahutu bemererwa imyanya igera kuri 80% naho Abatutsi bemererwa imyanya 20 gusa abatwa bo ntacyo bari bemerewe.

Minisitiri Bizimana yavuze ko iryo vangura ryagejeje ku gukorera Jenoside Abatutsi kubera inyigisho mbi z’amacakubiri zakomeje gukwirakwiza urwango rurakura.

Minisitiri yavuze ko Jenoside yabanjirijwe no kumenesha Abatutsi kugeza bahinduka impunzi mu bihugu bitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka