Rubyiruko mufite umukoro wo kurinda ibyagezweho murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite igihango cyo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kubaka u Rwanda.

Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ry’umwaka wa 2026, rifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, Twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iri atari ihuriro gusa ahubwo ari umwanya wo kwibuka, no kuzirikana abari urubyiruko bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavutswa ubusore n’ubukumi bwabo ndetse bakicwa batageze ku nzozi zabo bari bafite.

Ati " Abato turi kumwe ngira ngo mwumvise uko Afurika yacu yashegeshwe mwarayize ndetse n’ihame rya mbatanye mbategeke Abakoroni bakoresheje kugeza amacakubiri babibye ageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994".

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko guhura atari ukwibuka gusa ahubwo ari no kuzirikana igihango bafitanye nk’abanyarwanda cyo gukomeza kubaka no kurinda ubumwe bw’abanyarwanda.

Madamu Jeannete Kagame yabwiye urubyiruko ko ari umwanya wo kongera gutekereza ku nshingano rufite zo kubaka u Rwanda kuko gusenyuka k’ubumwe bw’abanyarwanda ari amateka bagomba guhora baganiraho nk’umusingi wo kubakiraho.

Ati ’Iyo ukurikiranye amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’Abakoroni no mugihe cyabo ndetse na nyuma yaho usanga amacakubiri yarigishijwe igihe kirekire bityo no kuyarandura bisaba imbaraga n’ubufatanye kandi bw’igihe kirekire".

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato b’uyu munsi kwirinda ingengabitekerezo isenya.

Ati “Ni gute abacyibona mu ndorerwamo y’amoko bava ibuzimu bakajya ibuntu? Ni uruhe rukingo rwadufasha kurinda abato bakibyiruka nkamwe ngo mwirinde iyo ngengabitekerezo isenya ntizabagereho?”

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango FPR Inkotanyi wayihagaritse, wahisemo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ibintu benshi babonaga nk’inzozi.

Ndi Umunyarwanda nk’icyerekezo cy’ahazaza

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kubaka neza no gusangira ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yasabye urubyiruko gutekereza cyane ku ngaruka z’amahitamo yabo, haba ku hazaza habo bwite, ku miryango yabo ndetse n’igihugu cyose muri rusange.

Yagarutse kandi ku mateka y’umugabane wa Afurika, ukunze kuvugwa n’abanyamahanga banyuze mu ndorerwamo z’amoko bwite, maze ashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwiyandikira amateka yarwo no kuba ijwi ry’igihugu banyuze mu nzego zitandukandukanye, by’umwihariko mu muco, mu buhanzi ndetse no mu mpano zitandukanye.

Kuri iyi ngingo, yashimiye umwanditsi uyobora amashusho (réalisatrice) ya filime “Benimana”, Clémentine Dusabijambo, kubera ibihembo mpuzamahanga aherutse kwegukana, kuko byamwongereye imbaraga we n’abandi banyempano bakiri bato abasaba gukomeza gukora umurimo unoze no guha agaciro amateka n’indangagaciro by’u Rwanda.

Ati: “Muri abatabazi bazamenya u Rwanda rwa none n’urw’ejo, mbonereho no kubibutsa ko nta heza haruta iwabo w’umuntu.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka