Tekereza igihugu...aho imisoro yiyongeraho 34% mu mwaka umwe
Hari imibare iri mu raporo nshya y’Umugenzuzi Mukuru w’Imariya Leta y’u Rwanda ivuga byinshi ku cyerekezo igihugu kirimo kiganamo.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, amafaranga y’imisoro yakusanyijwe n’u Rwanda yiyongereyeho hejuru ya 34%.
Ku basomyi benshi, uwo mubare ushobora gusa nk’umubare usanzwe — indi mibare iba yihishe mu nyandiko z’ingengo y’imari n’imbonerahamwe z’ibaruramari. Ariko ku bahanga mu bukungu no ku bashyiraho politiki, uwo mubare uvuga inkuru ikomeye cyane ku buryo isano hagati ya Leta y’u Rwanda n’ubukungu bw’igihugu iri guhinduka.
Mu mwaka wari wabanje, u Rwanda rwari rwarakusanyije Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari ibihumbi bibiri n’igice y’imisoro. Hanyuma, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, abategura imari ya Leta bishyiriyeho intego ikomeye: gukusanya hafi Miliyari ibihumbi bitatu by’Amafaranga y’u Rwanda.
Ariko umwaka urangira, amafaranga yakusanyijwe aba arenze kure ayo bari biteze.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’imari za Leta zasuzumwe kandi zagenzuwe, imibare rusange yerekana ko imisoro yose yinjiye yarenze Miliyari ibihumbi 3.4 Frw.
Mu buryo bworoshye, u Rwanda ntirwakusanyije gusa amafaranga menshi kurusha ayo rwari rwakusanyije mu mwaka wabanje. Rwanakusanyije amafaranga menshi cyane kurusha ayo rwari rwihaye nk’intego.
Aya makuru arasobanura iki?
Akenshi, za guverinoma zishyiraho intego z’imisoro igihe zitegura ingengo y’imari. Hari izitazigeraho, izindi zikazigeraho ku buryo bugoranye. Ariko kurenza intego hafi 8%, kandi hakanabaho izamuka ry’amasoko y’imisoro rirenga kimwe cya gatatu ugereranyije n’umwaka wabanje, ni ibintu bidasanzwe.
Kugira ngo umuntu abyumve neza, tekereza umucuruzi wagize inyungu ya miliyoni 2.5 Frw umwaka ushize. Mu ntangiriro z’umwaka ukurikiyeho, akibwira ati: "Ibintu nibigenda neza, nshobora kugera kuri Miliyoni 3 Frw.” Ariko umwaka warangira, amafaranga yinjije akaba miliyoni 3.24 Frw.
Ibyo byaba bisobanuye ibintu bibiri byabereye icyarimwe:amafaranga ye yiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wabanje, kandi yanarengeje ibyo we ubwe yari yiteze. Urebye, ibyo ni byo imibare mishya y’u Rwanda yerekana.
Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zigaragaza ko iri zamuka ritabaye ku bw’impanuka. Mu myaka ishize, u Rwanda rwihutiye kuvugurura uburyo amafaranga ya Leta akusanywa kandi akurikiranwa.
Sisiteme z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu misoro zaragutse. Gutanga raporo z’imari byarushijeho gushyirwa hamwe. Ibihumbi by’inzego za Leta — kuva ku mashuri kugeza ku bitaro no ku buyobozi bw’inzego z’ibanze — byinjijwe muri sisiteme z’ikoranabuhanga zicunga imari.
Muri icyo gihe kandi, Guverinoma yakomeje kwagura ubukungu, yinjiza ubucuruzi bwinshi n’abakozi benshi muri gahunda zishyura imisoro.
Umusaruro uragaragarira mu mibare.
Nk’uko raporo z’igenzura zibigaragaza, umutungo w’imbere mu gihugu ubu ugize hafi 65% by’ingengo y’imari ya Leta, mu gihe inkunga z’amahanga n’andi mafaranga ava hanze bingana na 35%.
Ku gihugu imyaka yo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe cyane n’inkunga z’abaterankunga, izi mpinduka zifite igisobanuro gikomeye muri politiki.
Zigaragaza intego y’igihe kirekire abayobozi b’u Rwanda badakunze guhisha: kubaka Leta ishobora gutera inkunga byinshi mu bikorwa by’iterambere ryayo ikoresheje ubushobozi bw’imbere mu gihugu.
Iyo ntego irushaho kuba iyihutirwa mu gihe amafaranga Leta ikoresha agenda yiyongera cyane.
U Rwanda ubu rurimo gutera inkunga imishinga minini y’ibikorwa remezo, kubaka ikibuga cy’indege, kwagura imihanda, gushora imari mu ngufu, kuvugurura uburezi no guteza imbere sisiteme z’ikoranabuhanga. Ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/26 yarenze Miliyari ibihumbi 7 Frw bwa mbere mu mateka.
Izo ntego zisaba amafaranga menshi ku buryo inkunga z’abaterankunga zonyine zitagihagije.
Aha rero, uku kwiyongera kw’imisoro kuzana n’izindi ngingo zitoroshye.
Ese iri zamuka rishobora gukomeza ritagize igitutu gikabije ku bucuruzi no ku ngo? Gukaza ikusanywa ry’imisoro, izamuka ry’ibiciro risiga umucuruzi cyangwa Umunyarwanda muri rusange uko yari ari? Ese amafaranga ava imbere mu gihugu ashobora gukomeza kwiyongera ku muvuduko uhagije kugira ngo ashyigikire gahunda za Leta zo gukomeza kongera amafaranga ikoresha?
Nubwo habayeho umusaruro mwiza, u Rwanda rwakomeje kugira icyuho gikomeye hagati y’amafaranga yinjira n’asohoka, kandi umwenda wa Leta ukomeje kwiyongera bitewe n’ishoramari rinini mu bikorwa remezo.
Ariko uko byagenda kose, icyerekezo rusange kiragenda kirushaho kugaragara.
Raporo nshya z’igenzura yerekana ko Leta irushaho gushyira imbaraga mu bipimo, mu kubazwa inshingano no mu kwishakamo ubushobozi bwo kwiyubaka. Kuva ku iyandikisha ry’umutungo kugeza kuri sisiteme z’ibaruramari zikoresha ikoranabuhanga no kunoza ikusanywa ry’imisoro, Leta irubaka inzego zigamije ejo hazaza aho u Rwanda ruzashingikiriza ku nkunga z’amahanga ku rugero ruto rushoboka, igakomeza kwishingikiriza ku mbaraga z’ubukungu bw’Igihugu.
Icyakora, kugeza ubu ntabwo tuzi niba uyu muvuduko uzakomeza, gusa icyo tuzi ni uko umubare umwe uri mu nyandiko z’imari ya Leta werekana neza uburemere bw’izi mpinduka: izamuka rirenga 34% ry’imisoro mu mwaka umwe.
Birashoboka cyane ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uzategereza n’amatsiko kureba ibitabo by’imari bya Guverinoma muri uku kwezi kwa Kamena, ubwo hazatangazwa Ingengo y’Imari y’Umwaka tugiye kwinjiramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|