#BAL: Ikipe izegukana igikombe izahabwa impeta

Ubuyobozi butegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ku mugaragaro impeta ikoze muri zahabu izahabwa ikipe izegukana igikombe, mu rwego rwo kongera guha agaciro iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Umukino wa nyuma wa BAL uzaba ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena, ukazahuza Petro de Luanda yo muri Angola na RSSB Tigers yo mu Rwanda.

Iyi mpeta nshya igiye gutangwa muri iri rushanwa, ikaba yarakozwe mu buryo bwihariye bugaragaza umurage, ishema n’umuco wa Afurika. Yakozwe n’umuhanzi w’icyamamare mu gukora imirimbo n’imitako ya siporo witwa Victor Solomon, uzwi cyane mu gukora impeta z’amarushanwa akomeye nka NBA.

Mu busanzwe impeta nk’iyo imenyerewe muri shampiyona ya basketball muri Amerika, National Basketball Association NBA, igahabwa buri mukinnyi, umutoza, n’abandi bayobozi b’ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona. Yatangiye gutangwa mu 1947, ikaba ikimenyetso gikomeye cyane kuko gisigara mu mateka y’umukinnyi wegukanye igikombe.

Ubwo shampiyona ya basketball muri Amerika yitwaga BAA (Basketball Association of America), ikipe ya Philadelphia Warriors yegukanye igikombe, abakinnyi bayo bahabwa impeta zari zikoze muri zahabu n’andi mabuye yagaciro ayitatse.

Impeta zitangwa muri shampiyona ya NBA (NBA Championship Rings) akenshi zikorwa mu mabuye y’agaciro nka zahabu cyangwa ifeza, kandi ziba zifite ibintu by’ingenzi biziranga, birimo izina ry’ikipe n’ikimenyetso cyayo (logo), umwaka iyo kipe yegukanyemo igikombe, izina ry’umukinnyi ndetse n’ikirango cya NBA. Agaciro k’impeta imwe kaba kari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 150 by’amadolari.

Ku ruhande rw’abategura irushanwa rya Basketball Africa League, iyi ntambwe ije ikurikira icyemezo bafashe cyo gutangira guha abakinnyi n’abatoza begukanye igikombe impeta nk’uko bikorwa mu marushanwa akomeye ku isi, mu rwego rwo kubaha icyubahiro cyihariye.

Iyi mpeta igaragaza uburyo BAL ikomeje kuzamura urwego rw’irushanwa no kurushaho kurishyira ku rwego rw’andi marushanwa akomeye ku Isi, mu guha abakinnyi ibihembo bifite agaciro kanini n’ishusho yihariye ya Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka