Mu Rwanda, niba wibeshya ko hari icyo wageraho cyangwa watakaza kubera ubwoko uribeshya - Burikantu

Urubyiruko rwo mu ngeri zinyuranye z’Abanyarwanda rwongeye kwibutswa ibihuza Abanyarwanda, n’uruhare rusabwa kugira mu gusigasira amahoro, ubumwe, umutekano n’iterambere igihugu kigezeho.

Hari mu ihuriro ry’Urubyiruko ryise "igihango cy’Urungano", aho abaturutse hirya no hino baganira ku mateka y’u Rwanda, ari nako bibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iri huriro, urubyiruko rwagejejweho ikiganiro n’umusirikare ufite ipeti ryo hejuru, Lt. Col. Gaspard Harelimana ufite impamyabushobozi y’ikirenga, PhD mu bwenge buhangano.

Uyu musirikare, yamaze impungenge urubyiruko rufite impungenge z’uko ubwenge buhangano buzabatwara akazi, cyangwa se ko buzatuma ireme ry’uburezi ritakara, n’ibindi.

Icyakora, Harelimana yababwiye ko mu by’ukuri, ubwenge buhangano bwaje ahubwo gufasha kwiga byinshi, no guhanga imirimo mishya ku biteguye.

Umusore witwa Mwitende Abdulkarim ariko wamamaye ku Mbunga Nkoranyambaga nka "Buri Kantu" yunganiye uyu musirikare, maze abwira urubyiruko ati "Mu Rwanda, niba wumva wisubiza inyuma kubera ubwoko, you are wrong-uribeshya, niba kandi wibwira ko hari aho ubwoko buzakuzamua bukakugeza, nabwo uribeshya - you are wrong."

Aha, uyu musore w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko we ubwe, yahatanye, akagera ku iterambere afite, kuko agira ati "Iki ni igihugu giha buri wese amahirwe, igihe yakurikiye neza ibyo yiga, akabigiramo ubumenyi. Ni yo mpamvu na hano mwabonye dukomera amashyo Afande waduhaye ikiganiro."

Uyu musore, yunganiwe na mugenzi we Iradufasha Alain na we uba ku mbuga nkoranyambaga yiyita "buri Nguni".

Yagize ati "Jyewe na Buri Kantu twishyize hamwe, none ubu ni byo biduteje imbere, kandi twishyize hamwe nta rwikekwe na rumwe dufite, ubu ni byo byatuzamuye. Mwubake ubumwe."

Madame Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru muri iri huriro, akaba yasabye urubyiruko kudahora bibaza ngo "Aha teahageze gute", ahubwo bagire bati "Aha twahava gute"?

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka