Ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi byanenzwe kugira Ebola intwaro yo gukumira Abanyafurika
Abantu batandukanye b’imihanda yose banenze icyemezo cya Amerika, Canada na Mexico ku ngendo z’Abanyafurika bashaka kujya kureba igikombe cy’isi (World Cup 2026).
Bifashishije urubuga rwa X bagaragaje impungenge n’uburakari nyuma y’itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico basohoye kuri uyu wa 28 Gicurasi, rivuga ko ibyo ibihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Isi byafashe “ingamba zihuriweho z’ubuzima” ku bantu baturuka mu bice bya Afurika bifite ibyago byinshi bya Ebola, mu gihe hitegurwa igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, rivuga ko izo ngamba zigamije kurinda abaturage n’abazitabira igikombe cy’Isi, harimo abafana, abakinnyi na ba mukerarugendo bashaka kujya kureba imikino y’Igikombe cy’Isi muri Amerika, Canada na Mexico.
Nyuma y’iri tangazo, bamwe mu Banyafurika n’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uburyo ryatanzwemo, bavuga ko rishobora guteza ivangura cyangwa guha isura mbi Afurika yose.
Uwitwa Brian Kiza yavuze ko ibihugu bya Afurika bishobora no kwanga kwitabira iryo rushanwa niba abazaryitabira bazafatwa nk’abateye ikibazo.
Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bishobora kuboyikota (guhagarika kwitabira) iri rushanwa. Si itegeko kwitabira igikorwa kizaba cyuzuyemo guha isura mbi Abanyafurika, cyane cyane abaturuka mu bihugu bitari mu bice byibasiwe.”
Mu gihe iryo tangazo ritasobanuraga neza izo ngamba, undi ukoresha X witwa Achilleus CFR yabajije ibisobanuro birambuye by’izo ngamba, ati “None se izo ‘ngamba zihuriweho z’ubuzima ku ngendo’ ni izihe?”
Hari kandi uwitwa Dha Ogol wanditse ubutumwa burebure bunenga uburyo iri tangazo ryatanzwe, avuga ko Ebola atari ikibazo gishya ku Isi ku buryo cyagakwiye gutangazwa nk’ikintu gitunguranye mbere y’igikombe cy’Isi.
Yagize ati “Ebola imaze kumenyekana kuva mu 1976, kandi amakipe ya Afurika amaze imyaka yitabira Igikombe cy’Isi, nta bihugu byakira amarushanwa byigeze bisohora amatangazo akomeye nk’aya.”
Yakomeje avuga ko ibihugu bikomeye bisanzwe bifite uburyo bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo, bityo gutangaza ibi mbere y’irushanwa bikaba bishobora gufatwa nk’ubutumwa bugamije gutera ubwoba no gushyira igitutu ku Banyafurika.
Hari n’abagaragaje ko amakipe menshi ya Afurika azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, bityo ko hakenewe ubwitonzi mu buryo ubutumwa nk’ubu butangazwa kugira ngo budateza impungenge cyangwa ivangura.
Nubwo bimeze bityo, Amerika, Canada na Mexico byavuze ko izi ngamba zigamije gusa kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza ubucuruzi n’ingendo bikorwa mu buryo busanzwe mu gihe hitegurwa kimwe mu bikorwa bya siporo bizaba bikurikiwe cyane ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|