U Rwanda rukomeje kuza imbere mu kwitabira ubutumwa bw’amahoro
U Rwanda rukomeje kugaragara mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN Peacekeeping Missions).
Ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, aho rufatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri Afurika no ku Isi hose.
Uyu mwanya u Rwanda rufite ushingiye ku mateka yarwo, by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’ayo mateka ashaririye, u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe, amahoro n’iterambere, rushyira imbere umusanzu waryo mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, binyuze mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda rushimirwa ku rwego mpuzamahanga kubera ubunyamwuga n’imyitozo ikomeye y’ingabo n’abapolisi barwo, bituma bashobora gukora neza mu butumwa bugoye, cyane cyane mu kurinda abasivili no kugarura ituze mu bice byibasirwa n’intambara.
Icyizere mpuzamahanga gikomeje kwiyongera uko imyaka ishira, bitewe n’imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo gukorana n’abaturage mu kubaka amahoro arambye.
Uko u Rwanda rushimirwa mu butumwa bw’amahoro
Mu mvugo ye yagiye ishingirwaho kenshi n’inyigo za United Nations, umwe mu bayobozi bayo mu butumwa bw’amahoro yavuze ko ingabo n’abapolisi b’u Rwanda “bagaragaza ubunyamwuga bukomeye, disipuline n’ubushobozi bwo kurinda abasivili mu bihe bigoye.” Ibi bikunze kugaragara muri raporo za UN zishimangira uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro.
Ku ruhande rw’Umuryamgo w’Ubumwe bwa Afurika, abayobozi bagiye bagaragaza ko u Rwanda ari “umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bikorwa byo kubaka amahoro muri Afurika,” cyane cyane kubera uburyo rugaragaza ubwitange, imyitozo ihambaye n’ubushobozi bwo gukorana n’abaturage bo mu bice byugarijwe n’umutekano muke.
Imirimo y’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro
Mu butumwa bw’amahoro, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakora imirimo itandukanye igamije kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage. Harimo kurinda abasivili mu duce turimo umutekano muke, gukora irondo no kurinda umutekano w’imijyi n’inkambi z’impunzi, ndetse no kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi nk’imihanda, ibiraro n’ibigo bya leta cyangwa ibya Loni.
Bakora kandi ibikorwa by’ubufasha bw’ibanze n’ubutabazi, bagafasha abaturage kubona ubuvuzi n’inkunga yihutirwa igihe bikenewe. Uretse ibyo, bagira uruhare mu kubaka icyizere hagati y’impande zishyamiranye binyuze mu gukorana n’abaturage no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.
Mu bihugu byakiriwemo ingabo z’u Rwanda, harimo nka Repubulika ya Santarafurika, aho abaturage bagiye bagaragaza ko hari aho umutekano wagarutse kubera ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, cyane cyane mu kurinda abaturage no gufasha kugarura ibikorwa by’ubuzima bwa buri munsi.
Uruhare rw’u Rwanda rushimangira ko amahoro atari inshingano z’igihugu kimwe gusa, ahubwo ari intego rusange y’Isi yose. U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ubwitange, imyitozo ihambaye n’ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu kubaka isi itekanye kurushaho.
Tariki 29 Gicurasi buri mwaka, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN) wahariwe ababungabunga amahoro, igikorwa kiba kigamije guha agaciro abitangira kubungabunga amahoro, harimo n’ababurira ubuzima muri izo nshingano.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Bria, muri Repubulika ya Santarafurika (RWABG VIII na Rwanda Level 2+ Hospital), ejo nabo bifatanyije n’abandi basirikare baturuka mu bihugu bitandukanye bakorera muri MINUSCA mu kwizihiza uyu munsi.
Iki gikorwa cyari kigamije guha icyubahiro ubwitange n’umuhati by’abasirikare bitangira kurinda abasivile, ndetse no kunamira bagenzi babo babuze ubuzima mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Mu bikorwa byari biteganyijwe kuri gahunda y’uwo munsi, harimo akarasisi ka gisirikare ndetse n’itangwa ry’ibihembo ku makipe y’abagabo n’abagore yitabiriye amarushanwa ya siporo, yari yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
Ikipe y’abagabo ya Volleyball y’Ingabo z’u Rwanda (Battle Group), ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iya Cambodia Engineering amaseti 3 ku busa, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.
Kuri uyu munsi kandi, igikorwa nk’iki cyabereye muri Sudani y’Epfo mu murwa mukuru, Juba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|